skol
fortebet

Gatsibo: Umugeni yangiwe gusezerana muri ADEPR kubera imisatsi isutse y’abari bamugaragiye

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

Umwarimu w’Itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Nyabigega mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, yanze gusezeranya abayoboke be nyuma yo kubona bamwe mu bari bambariye umugeni harimo abadefirije, abambaye urunigi ndetse n’undi ufite imisatsi isutse.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Rudasingwa Jean Pierre na Mukundimana Yvonne bafitanye abana babiri babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bangiwe gusezerana imbere y’Imana kubera abari baherekeje uyu mugore.

Nyuma y’aho aba bombi biyemeje gusezerana imbere y’amategeko, bangiwe gusezerana imbere y’Imana n’umwarimu wabo nyuma yo kubona bamwe mu bakobwa bambariye umugeni bafite imisatsi isutse.

Umwarimu muri ADEPR ku mudugudu wa Nyabigega wari busezeranye uyu muryango yakubise amaso abaje baherekeje umukobwa ngo ahita ahaguruka afata indangurura majwi abwira abaraho ati “Nyuma yo kubona inigi umugeni n’abamuherekeje bambaye, nkabona ibisuko bafite nsanze ibi bintu mu itorero ryacu tutabyemera niyo mpamvu mpisemo guhagarika ubu bukwe.”

Abari aho baguye mu kantu, ndetse ngo uwo mukozi w’Imana yahise ahagurukana n’abandi benshi basengana bahita bigendera. Imihango yo gusaba irangira ityo abantu bakiri mu mayira abiri.

Bamwe mu batashye ubu bukwe babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batunguwe no kumva pasiteri ahagarika ubukwe kubera urunigi n’ibisuko by’abari bambariye umukobwa ndetse ngo akanategeka abakristu baraho mu bukwe bo muri ADEPR kwitahira.

Umwe yagize ati “Natunguwe cyane ntabwo nari nziko ADEPR igira amategeko akakaye kuriya, nibura iyo areka ubukwe bukabanza bukarangira akazabahagarika nyuma.”

Abari aho ngo bahise bajya inama bitabaza abandi bapasiteri bo muri ADEPR muyindi midugudu, umwe abemerera kubasezeranya ndetse n’ibirori birakomeza.

Ibitekerezo

  • Naravuze ririya si itorero,iyo bamuha amafaranga se???ko ariyo yari ashaka?

    Ni hatari mu kanya ngo ni mwarimu w itorero wanze kubasezeranya mu kandi kanya Ngo ni Pasteur. Mu kanya ngo ni ugusezerana mu kandi kanya ni ugusaba. Mujye mutanga amakuru yacukumbuwe neza mureke kutuvangavanga mu mutwe mukurikiwe n abantu bazi gusoma no gushishoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa