skol
fortebet

Umugore arifuza gukomeza kubana n’umugabo we wamuteye icyuma inshuro 46

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Shannon Barnard w’imyaka 21 yatunguye benshi mu rukiko ubwo yavugaga ko yifuza gukomeza kubana n’umugabo we witwa Michael Barnard w’imyaka 25 wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera kumutera icyuma inshuro 46 zose Imana igakinga ukuboko.

Sponsored Ad

Uyu mugore ukomoka mu Bwongereza wafashe umugabo we ari kumuca inyuma,bagashwana kugeza ubwo yamuteye icyuma inshuro 46 mu nda no mu gituza,yabwiye urukiko ko adashaka gutana nawe ndetse yifuza ko igifungo cye cy’imyaka 20 nikirangira bakomezanya ubuzima.

Micheal yateye uyu mugore icyuma mu nda mu gituza no ku mabere byatumye agira ibikomere bikomeye,ajyanwa igitaraganya kwa muganga ariko ntiyapfa.

Ibihaha bye byombi byarangiritse kubera iki cyuma ndetse umubiri we wuzuyeho inkovu ariko yabwiye urukiko ko yifuza ko bakomeza kubana,uyu mugabo we nafungurwa.

Bernard yamaze iminsi 17 mu bitaro nyuma yo guterwa icyuma aho yabwiye polisi ko acyumva uburibwe bw’iki cyuma ndetse abaganga be bavuze ko ari amahirwe kuba yararokotse.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mugore yatunguye urukiko rwa Maidstone mu gace ka Kent,ubwo yarubwiraga ko atifuza gutandukana n’uyu mugabo we ndetse yifuza ko bakomeza umubano igihe azaba afunguwe.

Yagize ati “Ndifuza ko twakomeza kubana ndetse tugakomeza kubana mu buzima twifuje tugishinga urugo rwacu.”

Urukiko rwabwiwe ko uyu mugore akunze gusura uyu mugabo muri gereza aho buri cyumweru amugeraho inshuro 2 zose.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko umugabo we yamusabye imbabazi ubwo yamusuraga ndetse yiteguye kumwakira bakabana narangiza igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa