Kigali

Umugore n’umugabo baciye ibintu ubwo bakoraga ubukwe bombi bambaye amakanzu

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 3101

Abongereza Emma Sparre-Newman na Ian Newman baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bw’igitangaza bakoze bambaye amakanzu y’umweru bombi byatumye bamwe babikanga nk’abatinganyi.

Ubwo bari bageze mu rusengero gusezerana,umugeni Emma Sparre-Newman mu ikanzu nziza y’umweru yasanze umugabo we Ian Newman nawe wari wambaye ikanzu isa neza n’iy’umukunzi we basezerana kubana akaramata.

Aba bombi baguriye aya makanzu mu iduka rimwe ndetse yasaga neza ku buryo bukomeye ku buryo nta muntu washoboraga kubatandukanya atabareye mu maso.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 51 bambaye amakanzu batandukanywaga n’uko uyu mugabo yari afite ubwanwa bwinshi.

Emma yatangaje ko umugabo umugabo we atajya akunda kwambara amapantaro ndetse n’indi myenda y’abagabo byatumye uyu mugore ahitamo ko bambara amakanzu asa.

Yagize ati “Biragoye kubona Ian yambaye ipantaro cyangwa imyenda y’abagabo,niyo mpamvu nahisemo ko ku munsi w’ubukwe bwacu twembi twambara amakanzu.”

Ian asanzwe ari umuhanzi ndetse yahuriye n’uyu mugore we muri Festival yari yitabiriye mu mwaka wa 2014 ndetse bashyingiranwa mu mwaka wa 2016.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abasore b’abakire b’I Dubai baciye ibintu kubera ubuzima bwo kwinezeza...

Itsinda ry’abasore b’abakire bo mu mujyi wa Dubai ryaciye ibintu kubera...
19 January 2019 Yasuwe: 5002 0

Bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guhemukira abagabo...

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatangiye kwangiza...
19 January 2019 Yasuwe: 5770 0

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye...

Umugore witwa Meenakshi Moorthy w’imyaka 30 n’umukunzi we Vishnu Viswanath...
19 January 2019 Yasuwe: 1659 0

Uyu mupasiteri yishe umukobwa yararimo amukoreraho ibitangaza[AMAFOTO]

Umushumba Lethabo Rabalango w’itorero Mount Zion General Assembly riherereye...
18 January 2019 Yasuwe: 5275 0

Umusore yabenzwe n’umukunzi we kubera telefoni ye yamutengushye igacuranga...

Umusore yavuze ukuntu yatengushywe bikomeye na telefoni ye yacuranze filimi...
18 January 2019 Yasuwe: 2911 0

Umugabo yaciye umutwe umugore we amuhoye kumugaburira ibiryo...

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Burusiya yatawe muri yombi nyuma yo kwica...
18 January 2019 Yasuwe: 1530 0