Kigali

Umugore n’umugabo bafashwe basambanira ku gasozi bazengurutswa umudugudu bikoreye ibyo bari baryamyeho

Udushya   Yanditswe na: Muhire Jason 8 July 2018 Yasuwe: 3405

Umugabo n’umugore batuye muri Nigeria bafashwe basambana bahabwa igihano cyo kuzengurutsa umudugudu batuyemo bikoreye n’ibikoresho birimo amashuka bari bazanye kuryamaho.

Kuri uyu wa Hatanu Taliki ya 6 Nyakanga 2018 .Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’abakuze, nk’uko bigaragara, bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, bahanishwa kuzengurutswa umudugudu bafatanye kandi banikoreye ibyo bari baryamyeho ubwo basambanaga.

Aba bombi batatangarijwe amazina yabo, baguwe gitumo n’abaturage batuye mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu Ntara ya Ebonyi muri Nigeria , ubwo bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo n’ibyo kwiyorosa.

Uyu mugabo usa n’ukuze, yihutiye guhita yambara imyenda ubwo umwe mu batambukaga yababonaga akabavugiriza induru, na ho umugabo bari baryamanye we akaba yahise avumbuka akambara ipantalo gusa mbere y’uko abantu baba benshi ngo babategeke gukora ibyo bashaka.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubwo abaturage bahageraga, bahise bahanisha izi nkozi z’ibibi kwikorera ibyo bikoresho birimo n’ibyo bari baryamyeho bakabazengurutsa umudugudu inshuro bashaka bafatanye mu kaboko ndetse bagenda banasaba imbabazi ku byo bakoreye mu ruhame bo bafashe nko kubasebya.

Abantu batari bacye bahise baza gushungera ndetse baherekeza aba bari bibereye mu bikorwa byo gushimishanya aho bagiye hose basakuza ndetse uko byagaragaraga umugabo wasaga n’aho ari muto ugereranyije n’umugore bari baryamanya we akaba yasaga n’ufite ikimwaro.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubyeyi wangiritse bikomeye umugongo ari gutabara umwana we yakoze benshi...

Umugore witwa Fiona Simpson yakoze benshi mu bamubonye ku mutima kubera...
18 October 2018 Yasuwe: 1675 0

Umugabo yabeshye ko yapfuye bigatuma umugore we yica abana be babiri nawe...

Umugabo yabeshye umuryango we ko yapfuye bituma umugore we avutsa ubuzima...
18 October 2018 Yasuwe: 564 0

Mu bihe bitandukanye ibicu byagiye byikoramo Afurika [AMAFOTO]

Abahanga mu gufata amafoto atangaje mu bihe bitandukanye bafotoye amafoto...
18 October 2018 Yasuwe: 1184 0

Umukobwa yangijwe bikomeye n’umukunzi we amuhoye ko yanze ko bakora...

Umukobwa witwa Coral Halson w’imyaka 23,yakubiswe bikomeye n’umukunzi we...
17 October 2018 Yasuwe: 2312 0

Umugore yahaye igihano gitangaje umugabo we nyuma yo kumufata ari kumuca...

Umugore witwa Tammy Moorer ukomoka muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo muri...
17 October 2018 Yasuwe: 3886 0

Muri Uganda umugabo yabeshye abantu ko umuhungu we yapfuye barebye mu...

Mu gihugu cya Uganda ahitwa Lusaaka, mu Karere ka Kalisiizo Kyotera habaye...
17 October 2018 Yasuwe: 2057 0