skol
fortebet

Umugore n’ umugabo baguwe gitumo baterera akabariro ku rubaraza rw’ umuturanyi(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’abakuze, nk’uko bigaragara, bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, bahanishwa kuzengurutswa umudugudu bafatanye kandi banikoreye ibyo bari baryamyeho ubwo basambanaga.
Aba bombi batatangarijwe amazina, baguwe gitumo n’abaturage mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu ntara ya Ebonyi, ubwo bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo (...)

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’abakuze, nk’uko bigaragara, bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, bahanishwa kuzengurutswa umudugudu bafatanye kandi banikoreye ibyo bari baryamyeho ubwo basambanaga.

Aba bombi batatangarijwe amazina, baguwe gitumo n’abaturage mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu ntara ya Ebonyi, ubwo bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo n’ibyo kwiyorosa.

Abaturage benshi babagendaga inyuma mu mudugudu wose bagenda basubiramo ibyo bakoze

Uyu mugore usa n’ukuze, yihutiye guhita yambara imyenda ubwo umwe mu batambukaga yababonaga akabavugiriza induru, na ho umugabo bari baryamanye we akaba yahise avumbuka akambara ipantalo gusa mbere y’uko abantu baba benshi ngo babategeke gukora ibyo bashaka.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubwo abaturage bahageraga, bahise bahanisha izi nkozi z’ibibi kwikorera ibyo bikoresho birimo n’ibyo bari baryamyeho bakabazengurutsa umudugudu inshuro bashaka bafatanye mu kaboko ndetse bagenda banasaba imbabazi ku byo bakoreye mu ruhame bo bafashe nko kubasebya.

Uyu mugore usa n’ukuze yagendaga afashe umugabo wari wishwe n’ibimwaro

Abantu batari bacye bahise baza gushungera ndetse baherekeza aba bari bibereye mu bikorwa byo gushimishanya aho bagiye hose basakuza ndetse uko byagaragaraga umugabo wasaga n’aho ari muto ugereranyije n’umugore bari baryamanya we akaba yasaga n’ufite ikimwaro.

Ibitekerezo

  • Gusambana bikorwa na miliyoni nyinshi z’abantu ku isi.Ibintu imana itubuza (kwica,gusambana,kwiba,etc...) bikorwa na Miliyari (billions) z’abantu.Abantu bubaha imana ni bake cyane.Nyamara ugasanga abantu bose bavuga ngo "ntinya imana".Nubwo bimeze gutyo,ntabwo imana izakomeza kurebera.Yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi izica abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).

    Gusambana nivyo vyatumye babazungurukisha umudugudu wose numva muri Nigeria bigoye ! Nibo babaye abambere canke abanyuma basambanye ngaho muri Nigeria ?

    Ni Akumiro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa