skol
fortebet

Umugore n’umugabo bakoze ubukwe bambaye imyenda yo kogana baciye ibintu kubera imiterere y’umutsima bagombaga kurya mu bukwe bwabo

Yanditswe: Thursday 15, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo batatangajwe amazina batunguye benshi kubera amafoto y’ubukwe bwabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bakoze bambaye utwenda two kogana ndetse umutsima bagombaga kurya washyizweho ishusho y’igitsina cy’umugabo hejuru.

Sponsored Ad

Umwe mu batashye ubu bukwe wiyise SuperterraneanAlien yabwiye ikinyamakuru Reddit ko uyu mugabo n’umugore bakoze agashya bambikana impeta bambaye imyenda yo kogana ndetse umutsima wo kurya mu bukwe ukorwa mu ishusho y’igitsina hejuru.

Mu mafoto 3 yafotoye mu bukwe,uyu muntu yerekanye iya mbere aba bageni bambaye bidasanzwe aho umugabo yari yambaye ikariso gusa mu gihe umugore we yari yambaye bikini.

Ifoyo ya kabiri yagaragaje umugore ateruye uyu mutsima utangaje wari ukozwe nk’isanzwe hanyuma hejuru bashyiraho ishusho y’igitsina gifashwe n’umuntu.
Ifoto ya 3 yagaragaje uyu mugore afashe iyi gato yari yanditseho ngo “To Have and to Hold.”

Benshi mu bagize icyo batangaza kuri iyi nkuru,bamaganye cyane ubu bukwe ndetse batutse bikomeye ababukoze.

Ibitekerezo

  • Mega we birarenze pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa