skol
fortebet

Umugore n’umugabo batandukanye nyuma y’iminota 3 gusa bamaze gushyingiranwa

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Umukwe n’umugeni bo muri Kuweit bakoze agashya ubwo batandukanaga nyuma y’iminota 3 gusa bamaze kwiyemeza kubana akaramata.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru abivuga,icyemezo cyafashwe n’umugeni nyuma yo gutukwa n’umugabo we ko ari igicucu ubwo yanyereraga ku muryango w’urukiko basezeraniyemo, akikubita hasi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Uyu mugore yazabiranyijwe n’uburakari ubwo uyu mugabo yamuhaga urw’amenyo bavuye gusezerana amwita igicucu kubera ko yari aguye niko guhaguruka asubira mu rukiko gusaba gatanya.

Nkuko ikinyamakuru Q8 News kibitangaza,uyu mugore yababajwe n’iyi myitwarire y’umugabo we niko guhita ajya kubwira urukiko ko batashobokana,asaba ko batandukana hashize iminota 3 gusa bashyingiranywe.

Uyu mugore yanyereye ku muryango w’aho bari bavuye gusezeranira,umugabo we amutuka ko ari igicucubirangira uyu mugore asabye gatanya.

Uyu mugore n’umugabo batavuzwe amazina bakoze agahigo ko kuba abantu basabye gatanya yihuse mu mateka y’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa