skol
fortebet

Umugore ntashobora gufunga amaso n’umunwa kubera amakosa y’abaganga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Hannah Vaughn Setzer yahuye n’uruva gusenya kuko yabwiwe n’abaganga ko atazongera gufunga umunwa n’amaso bitewe n’amakosa bakoze bakamuca udutsi [Nerves] dutuma ibi bice by’umubiri bikora.

Sponsored Ad

Uyu Hannah Vaughn Setzer w’imyaka 28, yavukanye uburwayi bukomeye bwitwa cystic hygroma bwangije bimwe mu bice bye by’umutwe n’ijosi.

Uyu mugore yatangaje ko abaganga babonye uburwayi bwa akiri mu nda ya nyina bamusaba ko akuramo inda ye aranga byatumye avukana ubu burwayi bukomeye.

Ubwo abaganga bageragezaga kuvura ubu burwayi bw’uyu mugore bwo mu mutwe,baribeshye bamuca udutsi tumwe na tumwe bituma abura amahirwe yo kuzongera kumwenyura, gufunga umunwa n’amaso.

Hannah ukomoka muri Leta ya Virginia muri USA,yavuze ko uko ateye bituma benshi bamwibasira ndetse bakamuryanira inzara iyo abanyuzeho.

Hannah yagize ati “Abantu bakunda kundyanira inzara,bakampamagara bantuka gusa ndishimye kuko ndi muzima.Simbyitaho,abantu bashobora kuntuka ngo ndi mubi,nteye ubwoba n’ibindi.Ndi muzima nicyo gikuru.”

Mu mwaka wa 2016,Hannah yagize amahirwe ahurira kuri Facebook n’umugabo witwa Brandon w’imyaka 29,barakundana baza kurushinga mu mwaka wa 2017.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa