skol
fortebet

Umugore ufite amabere manini cyane muri Norway arashaka kuyongeresha kugira ngo abe uwa mbere ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Norway witwa Sindy Starlet w’imyaka 36,akomeje guca ibintu ku isi kubera ukuntu akomeje kongeresha amabere ye kugira ngo ace agahigo ku isi ndetse ase eza n’igipupe cy’icyamamare “Barbbie”,cyakozwe n’abanyamerika kugira ngo kibe ikirango cy’imideli.

Sponsored Ad

Sindy Starlet, amaze imyaka 21 yiyongeresha amabere ndetse arifuza gukuba 3 ayo afite kugira ngo ace agahigo ko kuba umugore ufite amabere Manini ku isi.

Sindy mbere y’uko yibagisha amabere

Sindy amaze gutakaza ibihumbi 8 by’amapawundi mu kwibagisha amabere ndetse arifuza gutanga menshi kurushaho kugira ngo abe icyamamare ku isi mu kugira amabere manini cyane.

Sindy wavukiye mu mujyi wa Oslo,yiyita ’Norwegian Bimbo Doll’,ndetse yarahiriye kwegukana ikamba ry’umugore ufite amabere Manini ku isi aho avuga ko ntacyo bimutwaye ndetse we icyo yifuza ari ukuba umukire no kwamamara.

Yagize ati “Nkunda kwifotoza no kugurisha amafoto.Hanze aha hari abagabo bakunda amabere Manini ku buryo bukomeye.Maze kumenyera kwibagisha.Nifuje kugira amabere Manini cyane kuva mfite imyaka 15.Uu nibwo numva ndi umugore ukurura abagabo.”

Sindy yafashe umwanzuro wo kugira amabere Manini ubwo yari akiri muto bagenzi be bakamuserereza ko afite utubere duto cyane.

Uyu mugore ufite umwana umwe yavuze ko kuba umwana we nta kibazo abona mubyo akora,bimuha ingufu zo gukomeza kwiyongeresha amabere ndetse azakomeza kugira ngo ace agahigo.

Yagize ati “Ndifuza kubaho mfite amabere Manini kuko atuma mba mwiza.Abantu benhsi bambwira ko bakunda amabere yanjye.bamwe baransingiza,abandi bakandirimba ariko nzabona ko bankunda cyane nimfungura inzu,bakajya baza kunyishyura kugira ngo barebe amabere yanjye.Intego yanjye ni ukuba umukire no kwamamara.

Umwana w’imyaka 14 w’uyu mugore witwa Leo yavuze ko nyina amubona nk’intwari kuko yakoze ibyananiye abandi bagore ndetse abona ari mwiza kurusha abandi bagore.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa