skol
fortebet

Umugore ufite inzara ndende cyane akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Umurusiyakazi witwa Elena Shilenkova w’imyaka 35 usanzwe ari umunyamakuru wo kuri You Tube no ku ma Blog,akomeje gutuma benshi bamwibazaho kubera ukuntu yateretse inzara zikaba zimaze kureshya na sentimetero 12 z’uburebure.

Sponsored Ad

Elena Shilenkova yateretse izi nzara ze nyuma yo gutega na mugenzi we ko atareka inzara ze ngo zireshye uko zireshya ubu,none byarangiye abigezeho ndetse yaciye agahigo mu Burusiya bwose.

Uyu mukobwa umaze imyaka 4 ateraka izi nzara ze ndetse kuri ubu azifata nk’abana be kuko azitaho cyane.

Yagize ati “Inzara zanjye zimaze kuba ndende cyane.Maze imyaka 4 n’amezi 3 ntazica.Nzita abana banjye kuko zimaze kugira imyaka 4 kandi nzitaho cyane.”

Izi nzara za Shilenkova zimaze kumugira icyamamare ndetse akomeje guhabwa ibihembo byinshi kubera uduhigo akomeje guca abifashijwemo n’izi nzara.

Elena Shilenkova yavuze ko izi nzara ze zamugoye kuko zamubujije gukina Tennis,kwambara uturindantoki(gloves) two kumurinda ubukonje kuko mu Burusiya hakonja cyane ndetse ko koga.

Uyu mukobwa yavuze ko akunda kwitwararika kugira ngo izi nzara zitavunika cyane ko adashaka kuzica aho yavuze ko ajya azishakira vitamin zituma zikura neza kandi vuba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa