skol
fortebet

Umugore uherutse kwigabanyisha amabere yameze ibere rya gatatu munsi y’ukuboko [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Ferrell Johnston ukomoka muri USA, waherukaga kugabanyisha amabere ye kubera ko yari Manini cyane,yahuye n’uruva gusenya ubwo yameraga ibere rya gatatu munsi y’ukuboko kwe.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 65,yibagishije amabere muri Werurwe umwaka ushize kugira ngo amabere ye abe mato ariko yagize ibyago ahita amera ibere rya gatatu munsi y’ukuboko kwe kw’uburyo.

Uyu mugore yatangaje ko nyuma yo kubagwa yatangiye kubyibuha maze abona munsi y’ukuboko kwe hameze ibere rya 3 rimubangamira ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Nkimara kwibagisha nabaye mubi cyane.Natangiye kubyibuha cyane ibere ry’iburyo,birangira meze ibere rya gatatu munsi y’ukuboko.Nkibona iri bere nararize cyane,birangora kubyakira kuko sinari narigeze mbona umuntu umeze utyo.

Ubu nsigaye ngenda nigengesereye ndetse ubu imyambarire yanjye yarahindutse.Nterwa isoni no kujya mu bantu meze gutya.”

Ferrell yavuze ko impamvu yatumye agabanyisha amabere ye ari uko yari Manini cyane,akamuremerera cyane aho byamuteye kurwara umugongo.

Uyu mugore arimo gushaka amafaranga ndetse ari gusaba abagiraneza ko bamufasha kubona amafaranga yatuma yongera kwibagisha kuko ababara cyane gusa yagiriye inama y’abagore n’abakobwa babikora kwitonda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa