Kigali

Umugore ukora isuku ku kibuga cy’indege watoraguye akayabo k’amamiliyoni akayasubiza ba nyirayo yahawe ishimwe rikomeye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 11352

Umugore ukomoka muri Nigeria witwa Josephine Ugwu, ukora akazi ko gukora isuku ku kibuga cy’indege yahawe akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’ama Naira akoreshwa muri iki gihugu,nyuma yo gutoragura igikapu cyuzuye amamiliyoni ataravuzwe umubare yarangiza akayasubiza ba nyirayo.

Josephine Ugwu ukora ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammad Airport,yabaye icyamamare mu gihugu cya Nigeria cyose kubera gutora igikapu cyuzuye akayabo ka miliyoni 12 z’ama Naira ni ukuvuga asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugore yatiraguye iki gikapu mu bwiherero ahantu hataba za kamera arangije yose adakuyemo na rimwe ayasubiza nyirayo bituma benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Josephine Ugwu yavuze ko atari ubwa mbere yari atoraguye akayabo k’amamiliyoni akayasubiza ba nyirayo ko ahubwo ari inshuro ya 4 abikoze aho yemeje ko yigeze gutora miliyoni zirindwi inshuro ya mbere n’umunani ku ya kabiri nazo akazisubiza ba nyirazo.

Uyu mugore ukora akazi ko gukora isuku ku kibuga cy’indege yavuze ko ntacyo yicuza kuba atarajyanye aka kayabo ngo akire ave muri aka kazi ken go ahubwo yifuza kubera ambasaderi mwiza igihugu cye cya Nigeria ndetse n’Imana.

Ubu bunyangamugabo Josephine yagize bwakoze benshi ku mutima bituma amwe mu madini,abakire,abikorera batandukanye bihuriza hamwe bamuteranyiriza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’ama Naira byo kumushimira ko ari inyangamugayo.

Uretse guhabwa aya mafaranga,ibigo bitandukanye n’amadini bahaye Josephine imidali ndetse impamyabumenyi z’ubunyangamugayo Josephine Ugwu kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa.


Josephine Ugwu yahawe imidali n’impamyabumenyi kubera ubunyangamugayo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Imana imuhe kuramba no gutanga akarorero hooose

    1 week ago

Inzindi nkuru

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 4005 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 2986 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 3128 0

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 4762 0

Nigeria: Umwana w’umukene yahawe inkunga n’ibyamamare bitandukanye nyuma yo...

Umwana w’umukobwa ukiri muto witwa Success,uherutse guca ibintu ku mbuga...
18 March 2019 Yasuwe: 3644 0

Umwana w’imyaka 5 w’umunya Nigeria uherutse gutorwa nk’umukobwa mwiza...

Umukobwa w’imyaka 5 ukomoka muri Nigeria witwa Janet Jumbo (Jare) w’imyaka...
18 March 2019 Yasuwe: 5498 0