skol
fortebet

Umugore utangaje yafotowe ari gukorera imikino ya Yoga hafi y’imanga ndende [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugore utamenyekanye ariko benshi bise igiharamagara,yafotowe amafoto ari gukorera imikino ya yoga hafi y’imanga ndende ndetse benshi bamwibasiriye bamutuka ibitutsi bikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mugore wavuzweho ko ari mukerarugendo, yamaze iminota 20 akorera Yoga hafi cyane y’iyi manga, aho yafashwe amafoto na gafotozi witwa Wayne Spring w’imyaka 51 ku wa Gatanu w’iki cyumweru, arangije ayashyira ku mbuga nkoranyambaga byatumye uyu mugore yibasirwa cyane.

Uyu gafotozi yavuze ko nubwo yafashe aya mafoto y’uyu mugore abona iki gikorwa cye ari ubwiyahuzi ndetse aricyo gikorwa cy’ubujiji yabonye kuva yabaho.

Yagize ati”Nkunda kwibaza icyo abantu baba batekereza iyo bagiye gukora ibintu runaka gusa uyu we yantunguye cyane.Ibyo yakoze byari bibabaje,siniyumvisha ukuntu umuntu yajya gukinira hafi y’imanga ndende ashobora kunyerera agahanuka.”

Uyu mugore uri mu myaka 30 yibasiriwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bamwita umusazi n’injiji kubera guhara amagara ye akajya gukinira ku manga ndende cyane.





Ibitekerezo

  • Ubugoryi.com

    Imana itubuza gushyira ubuzima bwacu mu kaga.Niyo mpamvu binyuze kuli Bible,imana idusaba gushyira Garde-fous ku nzu twubatse.Niyo mpamvu itubuza gusambana ngo tutarwara.Abakristo birinda gukora imikino ya Martial Arts (Judo,Karate,Box,...),kuko iteza akaga rimwe na rimwe.Kimwe na Acrobacy.Utibagiwe no kujya guhangana n’abantu bafite imbunda.Sibyo gusa kuko Yesu yadusabye gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Uyu ujya gukinira ku manga,ntabwo azi agaciro k’ubuzima,nta nubwo azi imana yabuduhaye.Arimo gukina n’umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa