skol
fortebet

Umugore utwite arashaka gutandukana n’umugabo we kubera izina ashaka kwita umwana bitegura kubyara

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore utwite utamenyekanye amazina yemeje ko yatandukanye n’umugabo we biteguraga kubyarana umwana kubera ko yamubwiye ko azamwita izina ry’umukobwa bahoze bakundana bakaza gutandukana.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 23,atwita inda y’amezi 7 ariko yiyemeje gutandukana n’umugabo we kubera ko yamubwiye ko azita uyu mwana bazabyara izina ry’umukobwa bahoze bakundana bagatandukana.

Uyu mugore yemeranyije n’umugabo we ko azita izina umwana wa mbere we akazita izina umwana wa kabiri gusa yababajwe no kumenya ko uyu mugabo azamwita izina ry’umukobwa bahoze bakundana nyuma bakaza gutandukana.

Yagize ati “Tumaze imyaka 2 dushyingiranywe.Ntwite inda y’amezi 7 ariko mu minsi mike njye n’umugabo wanjye twagiye impaka ku izin tuzita umwana wacu.Yambwiye ko azita umwana wacu izina ry’umukobwa bahoze bakundana.

Uretse kuba barakundanye,uwo mukobwa bagiranye ibihe byiza ndetse yaramukundaga bikomeye.Twagiye dushwana kenshi tumupfa ariko yarimutse ajya kure ibibazo birakemuka.Yakunze cyane uwo mukobwa kandi ntabwo ajya ahisha ko akimufitiye agatima.Namubajije impamvu yifuza kwita umwana wacu izina ry’uwo mukobwa bahoze bakundana ambwira ko nubwo batandukanye bitavuze ko yasiba inzibutso ze ku mutima we.Ndashaka gutandukana nawe.”

Uyu mugore yandikiye ikinyamakuru Reddit asaba inama abasomyi bacyo gusa yavuze ko umugabo we afite imyaka 24 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa