skol
fortebet

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ umunya –Australia wigeze kuvuga ikintu kikabaho yavuze ko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump nubwo arimo kwishimira ko amaze umwaka ku butegetsi ngo muri uyu mwaka 2018 azeguzwa.
Georgina Walker yavuze ko uyu mwaka 2018 uzaba ari mubi kuri kuri Donald Trump kuko muri uyu mwaka FBI izashyira ahagaragara ibyo kuba Ubusurusiya bwaba bwarivanze mu matora ya 2016 ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigahesha intsinzi Donald Trump.
Yongeyeho ati “Ndabona ukweguzwa, ndabona (...)

Sponsored Ad

Umugore w’ umunya –Australia wigeze kuvuga ikintu kikabaho yavuze ko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump nubwo arimo kwishimira ko amaze umwaka ku butegetsi ngo muri uyu mwaka 2018 azeguzwa.

Georgina Walker yavuze ko uyu mwaka 2018 uzaba ari mubi kuri kuri Donald Trump kuko muri uyu mwaka FBI izashyira ahagaragara ibyo kuba Ubusurusiya bwaba bwarivanze mu matora ya 2016 ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigahesha intsinzi Donald Trump.

Yongeyeho ati “Ndabona ukweguzwa, ndabona amapingu ku maguru, ndabona igicucucu cya Bill Clinton kuri we (Donald Trump)”

Yunzemo ati “Ndabona igicucucu cy’ umukara hejuru ya White house…ndakeka ari umwaka ukomeye”

Nk’ uko byatangajwe na Afrikmag ngo uyu muhanuzi kandi yavuze ibizaba kuri ku bikomangoma Prince William na Kate ndetse n’ uko 2018 izaba yifashe kuri Jay-Z na Beyoncé.

Igikomangoma William na Kate n’ abana babo babiri

Georgina Walker yavuze ko William na Kate bazabyara umwana wa gatatu w’ umukobwa bakamwita Victoria.

Walker yongeyeho ko Jay-z Beyoncé bazakomeza kubana nk’ umugore n’ umugabo nubwo mu mubano wabo havugwamo gucana inyuma. Georgina Walker yigeze kuvuga ko William na Kate bazabyara umwaka w’ umukobwa bibabyo.

Jay-z na Beyonce ngo ntibazatandukana muri uyu mwaka nubwo bavugwaho gucana inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa