skol
fortebet

Umugore w’ibiro 280 yabyaye umwana upima ibiro 16 bitungura abaganga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bitaro byitwa king Edward Memorial Hospital biherereye mu gace ka perth mu gihugu cya Australia,umugore ufite ibiro 280 y’ibarutse umwana munini kuva isi yabaho upima ibiro 19 bikaba byaratangaje benshi.

Sponsored Ad

Umwana ufite ubunini burenze yatangaje abaganga ndetse n’abandi bakozi bo muri ibyo bitaro igihe yavukaga apima ibiro 19 batigeze babona kuva igihe batangiriye umwuga w’ubuganga aho kuri bo babifashe nk’igitangaza,akaba yavutse nta kibazo afite cy’ubuzima nkuko byemejwe n’umuvugizi w’ibyo bitaro.

Umuganga wakoze igikorwa cyo kubaga uwo mugore, dore ko yabyaye arinze kubagwa,bwa mbere akimubona yiyamiriye avuga ko uwo mugore ashobora kuba atwite impanga cyangwa abana batatu.

Nkuko yabitangarije umunyamakuru nibitwenge byinshi yagize ati”Natunganyije abagore benshi bafite umubyibuho ukabije ariko uyu we ararenze nzahora mwibuka kugeza mpfuye”.

Yakomeje agira ati ”Nukuri niyamiriye nzi ko ari bwibaruke babiri cyangwa batatu ariko siko byabaye ahubwo mbona ni umugabo munini cyane.gusa yifitemo impano yo kuzakina umukino wa rugubi”.

Gusa mu mateka Umwana wavutse ku isi ari munini bwa mbere, akomoka muri Afurika y’epfo yari afite ibiro 17.2 yavutse mu 1839.Uwo muhungu wo mu bwoko bw’abazulu yamenyekanye cyane kuko ku myaka 18 y’amavuko gusa, yari afite uburebure bwa metero 2.28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa