skol
fortebet

Umugore w’imyaka 73 yabyaye abana b’impanga

Yanditswe: Friday 06, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 73 wo mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta ya Andhra Pradesh yabyaye abana b’abakobwa b’impanga.

Sponsored Ad

Abaganga bamubyaje ejo kuwa kane nyuma y’uko yari yafashijwe gusama atewe igi ryateguwe mu buryo bwa gihanga (In vitro fertilisation,IVF)

Dr Uma Sankar wabyaje uyu mubyeyi yabwiye BBC ko uyu mubyeyi n’impinja ze bamerewe neza.

Mangayamma Yaramati avuga ko we n’umugabo we ufite imyaka 82 y’amavuko bari baragerageje gusuma ariko byaranze kugeza binjiye izabukuru.

Sitarama Rajarao umugabo we ati: "Turishimye cyane". Avuga ko umugore we yabashije gutwita hashize amezi abiri atangiye gufashwa hakoreshejwe buriya buhanga bwa IVF

Arakomeza ati: "Twari twaragerageje inshuro nyinshi, twararebye abaganga benshi, ubu rero nicyo gihe gishimishije kurenza ibindi mu buzima bwacu".

Uyu mubyeyi avuga ko yasaga n’uwahawe akato mu muryango no mu gace batuye, ndetse ngo mu makoraniro y’abandi babyeyi bamuhezaga kuko atabyaye.

Ati: "buri gihe banyitaga ingumba".

Nyuma y’uko bibarutse ariko, Bwana Rajarao yahise agira ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke) ubu akaba nawe yashyizwe mu bitaro.

Aba bana bavutse nyina abazwe, uburyo kandi bwifashishwa mu kubyaza kudasanzwe.

Mu 2016 undi muhindekazi wari mu myaka 70 witwa Daljinder Kaur nawe yabyaye umwana w’umuhungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa