skol
fortebet

Umugore w’umukinnyi ukomeye mu Burusiya yamufashe ari kumwe n’umugore bambaye ubusa

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umukinnyi Denis Glushakov w’imyaka 31ukinira ikipe ya Spartak Moscow mu Burusiya yashyize hanze amashusho yafashe umugabo we ari kumwe n’ihabara ryambaye ubusa buri buri bicaye muri Sauna.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Daria w’imyaka 27 yafashe amashusho uyu mugabo we uzwi cyane mu ikipe y’Uburusiya yambaye ubusa ari kumwe n’umugore wambaye ubusa buri buri amwicanye ku bibero bari gukorakorana.

Daria yashyize ku karubanda uyu mugabo we usanzwe ari kapiteni wa Spartak Moscow ari kumwe n’uyu mugore yise indaya ndetse avuga ko umugabo we yari agiye kumuca inyuma.

Yagize ati “bari bicaranye bafite umuvinyo,Hookah n’imbuto,bambaye ubusa.uyu mugore yari yambaye ubusa yicaye ku mugabo wanjye wari ukenyeye isume.Uyu mugore n’indaya bari kumwe.”

Aya mashusho ari guca ibintu mu binyamakakuru byo mu Burusiya ndetse uyu mugore yavuze ko akimara kubafata amashusho yahise yinjirana uyu mugabo we umugore yambara imyenda vuba na bwangu.

Denis Glushakov yakoze aya mahano ku wa 25 Kanama uyu mwaka habura iminsi mike ngo ikipe ye ya Spartak ihure na Dynamo mu mukino bayitsinze ibitego 2-1.

Denis Glushakov yemereye abavoka be ko yari kumwe n’umukobwa bakuze bakundana witwa Kristina ndetse ko batarimo gusambana nk’uko umugore we yabivuze.

Umwavoka wa Denis Glushakov yavuze ko we n’uyu mugore we bari baratandukanye ndetse ko n’uyu mugore atari shyashya yacaga inyuma umugabo we.

Daria yabwiye abanyamakuru ko ibyo Glushakov amushinja ari ibinyoma ndetse ko ubwo yamufataga amashusho,yamututse ndetse agerageza kumwaka telefoni ye.

Glushakov na Daria bari bafitanye abana 2 b’abakobwa gusa uyu mugore yavuze ko atari we washyize hanze aya mashusho bambaye ubusa ndetse ko umugabo we ari kugenda umusebya kugira ngo yikureho igisebo cyo kumuca inyuma





Daria yashinje umugabo we Glushakov kumuca inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa