skol
fortebet

Umugore w’umukire yishwe n’ikibuno cye yongeresheje nabi

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazilikazi witwa Fernanda de Assis w’imyaka 25 usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri iki gihugu,yishwe no kongererwa ikibuno cye nabi n’umuganga utari inzobere ,bimuviramo kurwara indwara y’umutima yahise imuhitana.

Sponsored Ad

Fernanda de Assis wafashe umwanzuro wo kongeresha ikibuno cye atabibwiye umugabo we,yagiye ku baswa mu kucyongera babimukorera nabi byamuviriyemo uburwayi bukomeye bwamuhitanye mu masaha make yakurikiyeho.

Fernanda akimara kwiyongeresha ikibuno,cyahise kizana ibisebe ndetse isura ye irahinduka,agira uburibwe bwinshi bwamuteye umutima,ahita apfa.

Ubwo yamaraga gufatwa n’ubu burwayi bukomeye,Fernanda yajyanwe kwa muganga adashobora guhumeka ndetse ibisebe bitangira kuza mu maso,ahageze ahita apfa.

Fernanda yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Albert Schweitzer Municipal Hospital biherereye mu mujyi wa Rio de Janeiro,ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,aza gupfa ku wa Gatandatu nyuma yo gufatwa n’umutima wakurkiye uburibwe bukomeye yagize.

Umugabo wa Fernanda witwa Alex Fernando w’imyaka 27,yavuze ko umugore we atakundaga imiterer y’umubiri we ndetse yakundaga gukora ibishoboka byose ngo bihinduke bakabipfa bikaba ariyo mpamvu yabikoze atamubwiye.

Polisi iri gushakisha umuganga wamuteraguye ibishinge ari kumwongerera ikibuno gusa bamwe mu nshuti ze bavuze ko uyu mugore atashakaga kongeresha ikibuno cye kuko n’ubusanzwe ari kinini,ahubwo yifuzaga guhindura imiterere y’umubiri we atakundaga.





Ibitekerezo

  • Iyo asaba kugabanyirizwa imfundiko
    Kuko nge ndabona aribwo busembwa yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa