skol
fortebet

Umugore w’umunya Canada arashaka gutamaza umukinnyi ukina mu Bwongereza wamubeshye akamusambanya

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Mila Bonnet w’imyaka 34 ukomoka muri Canada, arashaka gutamaza umukinnyi w’Umwongereza ukina muri Premier League wamusambanyije agaca inyuma umugore we bafitanye umwana kandi yaramubeshye ko nta mugore agira.

Sponsored Ad

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru The Sun ko uyu mukinnyi yamuhaye akayabo k’amapawundi ibihumbi 2000 kugira ngo ntazamushyire ku karubanda, ariko we yumva ashaka kumushyira hanze kubera ko yasuzuguye umugore we bashakanye akajya guheheta ndetse akabeshya ko atarashaka.

Mila arashaka gushyira hanze umukinnyi wamusambanyije yarangiza akamubeshya ko ari ingaragu

Nkuko Mila yabibwiye iki kinyamakuru,yaryamanye n’uyu mukinnyi inshuro 2 mu ijoro rimwe ndetse mbere y’uko babikora uyu musore yamuhakaniye ko nta mugore agira bituma amwemerera bararyamana,barangije aramutuburira amuha nomero ze za telefoni zidakora.

Yagize ati “Ndashaka ko umugore we amenya ukuri ,n’isi yose ikabimenya.Ni umubeshyi kandi aratubura.Ahazaza he hazamutamaza.”

Uyu mugore yavuze ko atigeze amenya ko uyu mukinnyi utavuzwe izina afite umugore ndetse bagiranye ibihe byiza byatumye ashakisha amakuru yose kuri we birangira amumenye.

Yagize ati “Twahuriye ku meza amwe ubwo nari natembereye I Burayi.yari kumwe n’inshuti ze.We n’iyo nshuti ye barankunze ndetse bahita batangira kuntereta.Nakunze uwo mukinnyi gusa sinari muzi kuko sinkurikirana umupira w’amaguru.Namuhaye ibyo yari akeneye sinita ku wo ari we.Namubajije niba yubatse arabihakana.

Twarabyinanye ndetse tugera ubwo dukora imibonano mpuzabitsina.Nagiranye nawe ibihe byiza nifuza ko twazongera guhura kuko yari azi ibyo akora.Mu gitondo yabyutse hari umukobwa uri kumuhamagara mbona agize ikibazo,mubaza niba ari umugore we arabihakana.Yampaye nimero zitabaho, namwandikira ubutumwa ntibugende.Naje kumenya amakuru ye, menya ko afite umugore birambabaza kuko siniyumvisha ukuntu umuntu asuzugura umugore kuriya.”

The Sun yavuze ko uyu mukinnyi ari umwongereza ndetse ahamagarwa mu ikipe y’igihugu gusa ntiyahishura izina rye nubwo yaribwiwe n’uyu mugore uvuka muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa