Kigali

Umugore w’umwe mu bakinnyi ba Portugal yabagiriye inama yo kujya bikinisha mbere ya buri mukino w’igikombe cy’isi kugira ngo bazacyegukane

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 June 2018 Yasuwe: 3396

Umugore w’umunyezamu Rui Patricio w’ikipe y’igihugu ya Portugal witwa Vera Ribeiro,yagiriye inama umugabo we na bagenzi be barimo na Cristiano Ronaldo ko bagomba kujya bikinisha mbere ya buri mukino niba bashaka gutwara igikombe cy’isi.

Uyu mugore w’uyu munyezamu usanzwe ari umuvuzi w’ibitsina,yagiriye inama abakinnyi ba Portugal ko niba bashaka kwegukana igikombe cy’isi kigiye kubera mu Burusiya,bakwiye kujya bikinisha mbere ya buri mukino w’igikombe cy’isi bazakina.

Dr Ribeiro yabwiye abakinnyi ba Portugal barimo n’umugabo we ko kwikinisha bimara imihangayiko

Uyu mugore yavuze ko umukinnyi wikinishije aruhuka mu mutwe kurusha utabikoze ndetse ko nta kintu cyiza kiva mu kwifata.

Mu gitabo yanditse yise “Manuel of Seduction” Dr Ribeiro usanzwe ari umugore wa Patricio yavuze ko abakinnyi ba Portugal bakwiye kujya bikinisha mu rwego rwo kwivura umunaniro bityo bizabafasha kwegukana igikombe cy’isi nkuko mu mwaka wa 2016 batwaye Euro mu Bufaransa.

Umugore wa Patricio yamugiriye inama yo kwikinisha we na bagenzi be ba Portugal

Uyu mugore yabwiye TV ya Portugal ko kuva abakinnyi b’iki gihugu bazaba bari kure y’imiryango yabo bizabagora gukora imibonano mpuzabitsina bityo bakwiriye kujya bikinisha.

Dr Ribeiro yavuze ko abakinnyi ba Portugal bagiye bikinisha mbere y’imikino bakwegukana igikombe cy’isi

Amakuru avuga ko benshi mu bakinnyi bagira iyi ngeso yo kwikinisha ndetse bemeza ko bibagirira akamaro iyo bari guhatana mu marushanwa atandukanye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uyu mupasiteri yaguwe gitumo n’abayoboke be ari hejuru y’umukirisitu we bari...

Uyu mu pasteri wahuye n’uruva gusenya yafashwe na bamwe mu bayoboke be ubwo...
16 November 2018 Yasuwe: 2110 1

Umugabo yiyahuye kubera kuribwa akayabo ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u...

Umugabo witwa Huseyin Yaman w’imyaka 37 ukomoka mu Bwongereza yariwe akayabo...
16 November 2018 Yasuwe: 886 1

Amafoto yaciye ibintu: Umukobwa yakubitiwe ku karubanda azira gusangira...

Amafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umukobwa wakubitiwe ku...
16 November 2018 Yasuwe: 2286 0

Umukunzi w’umwe mu bapfiriye muri ya mpanuka y’indege muri Indonesia yashyize...

Umugore wo muri Indonesia wari ufite umukunzi wari mu ndege ya kompanyi...
15 November 2018 Yasuwe: 2022 0

Uku niko AbanyaKenya bari gutuburirwa n’abatekamutwe kuri Telefone...

Muri Kenya, telefoni zigendanwa ni nka konti zo muri banki aho bamwe...
15 November 2018 Yasuwe: 1866 0

Amafoto yaciye ibintu: Abakobwa 2 barwanye bambikana ubusa bapfa ko bose...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza abakobwa barwany bapfa...
15 November 2018 Yasuwe: 4842 0