skol
fortebet

Umugore wabyaye abana 44 ku myaka 36 abayeho mu buzima bushaririye yatewe n’umugabo we babyaranye akajya kwishakira abandi bagore [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi w’imyaka 36 ufite agahinda kenshi ko kurera abana 38 asigaranye nyuma y’aho umugabo bababyaranye amutaye akigira kwishakira abandi bagore.

Sponsored Ad

Uyu mugore utuye mu mudugudu wa Kasawo mu karere ka Mukono mu Burasirazuba bwa Kampala,avuga ko yikoreye umutwaro uremereye wo kurera aba bana 38 ari wenyine nyuma yo gutereranwa n’umugabo we babyaranye.

Uyu mugore waciye agahigo ko kubyara abana 44 ku myaka 36,afite umutwaro uremereye wo kurera aba bana yatangiye kwibaruka ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko.

Mariam kuri ubu ufite imyaka 39,yabyaye impanga inshuro 6,abyara abana 3 inshuro 4 ndetse abyara abana 4 inshuro 3,izindi nshuro zisigaye abyara umwana umwe.Mariam yashakanye n’uyu mugabo we ku myaka 12 we afite imyaka 40.

Akimara gushaka yahise abyara impanga inshuro 2 zikurikiranya ahita ajya kwa muganga kwifungisha,gusa ntibyamukundira kuko muganga yamubwiye ko afite nyababyeyi nini bidasanzwe ko bishobora kumubyarira ibibazo birimo urupfu aramutse yifungishije.

Mariam yabuze icyo akora asubira mu rugo abyara abana kugeza ubwo yujuje 44 gusa ubu afite 38 gusa kuko 6 bapfuye.

Ku myaka 23,Mariam yari amaze kugira abana 25 arongera asubira kwa muganga kwifungisha biranga,abwirwa ko aramutse yibeshye akareka kubyara,nyababyeyi ye nini cyane yamuhitana.

Imbyaro ze ziheruka yazigiriyemo ibibazo bikomeye ariyo mpamvu ngo atifuza kuzongera kubyara ukundi kuko ngo ibyo yaboneye mu buzima ari agahinda gusa cyane ko kuri ubu umugabo we amaze imyaka 3 yaramutaye.

Mariam yagize ati “Nakuriye mu buribwe gusa,umugabo wanjye yambereye ikigeragezo.Ubuzima bwanjye bwose nabumaze nkoresha imbaraga kugira ngo mbone igitunga umuryango wanjye.”

Kubera ko afite abantu benshi agaburira,Mariam akora imirimo itandukanye irimo gusuka imisatsi,gukora imitako,gucuruza inzoga z’inkorano,ni muganga wa gakondo ndetse bamwe mu bana be birirwa bahiga ibyuma byo kugurisha.Ku munsi umwe abana ba Mariam nawe barya ibiro 25 bya kawunga.

Amafaranga Mariam akorera yose ashirira mu guhaha,kugura imyenda,kuvuza abana ndetse no kubarihira amashuli.

Umuhungu wa Mariam mukuru witwa,Ivan Kibuka yavuye mu ishuli niwe ufasha nyina kurera barumuna be 37.

Mariam yabayeho mu buzima bugoye kuko nyina yamutaye amaze iminsi 3 avutse,se ashaka undi mugore wari mubi cyane, waje kurogera mu biryo bakuru be 5 bose barapfa.Yarokotse kubera ko yari yagiye gusura abaturanyi.

Kubera kubyara abana benshi,abana be bato 12 nibo baryama ku bitanda abandi bose barara kuri sima kubera ubukene.

Mariam yabwiye abanyamakuru ko kuva yabaho atarigera na rimwe yishima ariko ngo icyifuzo cye ni uko aba bana bose yabyaye bazakura bakabaho mu buzima bwiza ntibazamukurikize.







Ibitekerezo

  • yeeewe,Imana yabamuhaye ikomeze ikomeze imufashe.iba ariwacu murwanda,aba amerewe neza cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa