skol
fortebet

Umugore wamugajwe n’igitanda ari gukora imibonano mpuzabitsina yareze uruganda rwakimugurishije

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Claire Busby yajyanye mu nkiko uruganda rukora ibitanda kubera icyo yaruguzemo cyamuvunye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we akahakura ubumuga bukomeye ndetse kuri ubu ari kugenda mu kagare k’abamugaye.

Sponsored Ad

Umugore witwa Claire Busby ufite abana bane,yajyanye mu nkiko uruganda rukora ibitanda kubera ko rwamugurishije igitanda gifite ubusembwa kikamuvuna umugongo ubwo yarimo akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko yifuza impozamarira ya miliyoni y’amapawundi,kubera iki gitanda cyamuvunye kimukuye mu buryohe bw’urukundo yagiranaga n’umugabo we.

Uyu mugore yavuze ko ubwo yahinduraga uburyo bushya bwo gukora imibonano mpuzabitsina,iki gitanda cyaravunitse yitura hasi bimuviramo ubumuga bukomeye bityo arifuza impozamarira ya miliyoni 1 y’amapawundi.

Claire Busby yavuze ko iki gitanda cy’uruganda ruzwi nka Beds Are Uzzz,kitari giteranyije neza byatumye agwa nabi ubwo yarimo atera akabariro n’umugabo we bikamuviramo ubumuga.

Abahagarariye uru ruganda bavuze ko nta ruhare bagize mu kuvunika kwa Berkshire Bed Company kuko ibitanda byabo biba bikoranye ubuziranenge.

Iki gitanda cyavunye uyu mugore,yagihawe muri Kanama 2013 ubwo yimukiraga mu nzu ye nshya iherereye mu gace ka Maidenhead mu ntara ya Berks mu Bwongereza.

Natalie uvukana na Claire yavuze ko ubwo yamenyaga ko umuvandimwe we yavunwe n’igitanda,yagiye kugisuzuma agasanga kidakoze neza.


Claire arasaba uruganda rukora ibitanda rwa Beds Are Uzzz impozamarira ya miliyoni y’amapawundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa