skol
fortebet

Umugore wari warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina yavuze ubuzima bubabaje byamushyizemo

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Nadia Bokody ukomoka muri Australia yavuze ubuzima bubabaje yaciyemo kubera kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina, burimo gusambana n’abagabo batandatu ku munsi ndetse no kwirirwa ashaka abo asambana nabo ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko ku munsi yasambanaga n’abagabo barenze 7 ndetse akumva atanyuzwe kugeza ubwo yirukanwe ku kazi kubera gushaka imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ndetse agakererwa akazi kubera ko mu karuhuko yahitaga ajya gushaka uwo basambana bikamukerereza.

Bokody wabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina

Bokody yavuze ko iyo yageraga ku kazi yahitaga afungura imbuga nkoranyambaga,agatangira gushaka abasore n’abagabo bifuza gukora imibonano mpuzabitsina,akababwira aho bahurira bikarngira basambanye.

Yagize ati “Ntekereza ko bitari ibintu byoroshye kuko nashoboraga kuryamana n’abagabo bagera kuri 6 cyangwa 7 ku munsi kandi nkumva nshaka gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina.”

Uyu mugore yavuze ko yibeshyaga ko abagabo bose bakunda guhora bakora imibonano mpuzabitsina gusa yatunguwe n’uko umwe mubo yasambanaga nabo yamubwiye ko bakoze imibonano mpuzabitsina bihagije ndetse arambiwe kumubona.

Uyu mugore yavuze ko yaciwe integer n’aya magambo y’uyu musore ndetse ariheba kubera gutekereza ko hari ikibazo yaba afite.

Uyu mugore yavuze ko inshuro nyinshi yabaga yigunze iyo yabaga yabuze umuntu baryamana ndetse yumvaga yihebye cyane.

Uyu mugore yavuze ko ubu burwayi yabukize ubwo yahuraga n’umukunzi we bari kumwe ubu,wamuganirije ndetse akamuba hafi igihe cyose amukeneye.

Ibitekerezo

  • Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa