Kigali

Umugore washyingiranywe n’ikiraro yatumye benshi bacika ururondogoro kubera impeta yacyambitse [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 5221

Umugore ukomoka muri Australia witwa Jodi Rose wivugira ko yashyingiranywe n’ikiraro cyitwa Le Pont du Diable giherereye ahitwa Ceretmu majyepfo y’Ubufaransa mu mwaka wa 2013,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera impeta yacyambitse.

Uyu mugore yavuze ko yabonye iki kiraro cyubatswe mu kinyejana cya 14 aragikunda,niko kugenda ategura ubukwe ndetse akigurira impeta mu birori yakoze mu mwaka wa 2013.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko ubwo yari yasuye Ubufaransa,yakunze uko iki kiraro cyubatse,bimutera kugira icyifuzo cy’uko cyamubera umugabo niko gutumira inshuti ze 14 ziramuherekeza mu bukwe bwo gusezerana nacyo yamabaye imyenda y’abageni ndetse ngo ubukwe bwe bwahawe umugisha na meya w’umujyi Saint-Jean-de-Fos uturanye n’iki kiraro.

Jodi yagize ati “Gushyingiranwa n’ikiraro ni byiza.Niyumvise nk’umugeni ndetse ku munsi w’ubukwe nari meze nk’igikomangomakazi.Nacyambitse impeta.Mwarakibonye ni cyiza cyane [ikiraro] gifite imbaraga.Narakibonye ndavuga nti yego “uyu niwe twagirana imishyikirano.Gituma numva nishimiye isi.”

Uretse aya magambo Jodi Rose yanditse ubutumwa burebure ku rubuga rwe asingiza iki kiraro cyamutwaye umutima bikarangira yiyemeje gushyingiranwa nacyo.




Jodi Rose yashyingiranywe n’ikiraro anacyambika impeta

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble bikote

    Ubuse mwagahekamwe nibigera aho gusangira ibyishimo byabashakanye bizagenda bite? Akaga karagwira! Mbega abazungu ngo barata umuco

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 212 0

Abapadiri basomeye muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya bambaye...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 993 0

Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera...

Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye benshi, ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 4113 0

Umukobwa Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza cyarwariye indege...

Igikomangoma Harry cyishimiye ko giheruka kwibaruka umwana w’umuhungu witwa...
16 June 2019 Yasuwe: 5156 1

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu...
16 June 2019 Yasuwe: 5738 0

Polisi yabohoje abana b’abakobwa 18 bari barashimuswe n’umuhanuzi 9 muri bo...

Polisi yo mu gace ka Donda T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi...
15 June 2019 Yasuwe: 7464 0