skol
fortebet

Umugore wigambye ko yaryamanye n’abagabo barenga 100 bubatse ,yibasiriwe bikomeye n’abari bamukurikiye kuri televiziyo

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Gweneth Lee w’imyaka 47,yandagajwe n’abantu ubwo yavugiraga kuri televiziyo ko nta soni aterwa no kuba yararyamanye n’abagabo barenga 100 bubatse,basigaga abagore babo bakaza kumusambanya.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo,Lee yavuze ko kuba yararyamanye n’abagabo 100 baciye inyuma abagore babo ari inyungu ku ngo zabo kuko byabarinze gutandukana ndetse bibarinda gushyira igitutu ku bagore babo ngo batere akabariro.

Lee yavuze ko yaryamanye n’abagabo barenga 100 bafite abagore

Lee usanzwe ari umucungamari ndetse yigeze kuba umunyamideli,yabwiye abanyamakuru ko impamvu abagabo bazaga kumushaka ngo baryamane ari uko babaga batabanye neza n’abagore babo kandi bifuza kwiyibagiza ibibazo baterwaga n’abo bashakanye.

Uyu mugore yahise yibasirirwa n’abafana bamubwiye ko gufasha abagabo guca inyuma abagore babo ari amahano yakoze ndetse aribwo yasenye ingo zabo kuko yabararuye bagasiga abagore babo.

Bamwe mu bafana bahise batangira gutuka uyu mugore ndetse bavuga ko adakwiye kwigamba ko yaciye inyuma abagore babo ndetse bamwita gateranya miryango.

Umwe yagize ati “Ni gute umugore muzima yakwigamba ko yaryamanye n’abagabo b’abandi?ibi ntabwo akwiye kubyigamba ahubwo yari agamije gusenya imiryango.

Undi yamubwiye ko ari kabuhariwe mu gusenya ingo ndetse ari umugore mubi ukwiye kunengwa na buri wese.

Lee yavuze ko yafashije ingo nyinshi kudasenyuka ubwo yaryamanaga n’abagabo 100 bubatse

Undi mufana yamubwiye ko nubwo akeka ko yafashe ingo nyinshi kugira ngo zidasenyuka,ahubwo yasenye izitagira ingano.

Lee yavuze ko abagabo bose baryamanye bahuriye ku rubuga rwa internet rwitwa IllicitEncounters.com ruhuza abantu bigeze gushaka bashaka abakunzi cyane ko nawe yapfushije umugabo we wishwe na Cancer.

Abafana bibasiriye uyu mugore bakoresheje Twitter



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa