Kigali

Umugore wigeze gupima ibiro 500 yitabye Imana-AMAFOTO

Udushya   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 25 September 2017 Yasuwe: 4619

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2017 nibwo byatangajwe ko Eman Ahmed Abd El Aty wavuzweho kugira ibiro byinshi ku isi yitabye Imana ku myaka 37 azize indwara y’umutima n’umwijima.

Ubusanzwe uyu mugore akomoka mu gihugu cya Misiri, mu minsi yatambutse yigeze gupima ibiro 500. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko indwara y’umutima ariyo yamuhitanye kubera umubyibuho ukabije.

Uyu mukobwa wari umaze imyaka 25 adasohoka mu rugo mu ntangiriro za 2017 yavurijwe mu Buhinde ariko biranga akomeza kuremba ajya kuvurirwa muri Amerika aho bivugwa ko yatanze angana n’amapawundi 600.

Bitangazwa ko yapfiriye muri Emirats Arabes Unis (UAE), ko yari amaze gutakaza ibiro bigera kuri 300, muri 500 yari afite.

Imyaka 25 yose y’ubuzima bwe yayimaze ari mu bitaro bitewe n’umubyibuho. Abo mu muryango we babwiye itangazamakuru ko yari amaze igihe arwaye ibibyimba mu mbavu no kumaboko.

Ngo ku myaka 11 y’amavuko nibwo yatangiye kugira ibiro byinshi.Byatangiye kugenda byanga ndetse atangira kugenda akambakamba aza no gufawa n‘indwara yo guturika imitsi y’ubwonko.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gh

    Abantu benshi bakunze kubangamirwa nubunini bafite cg Ibiro byinshi nibinure by’umurengera mumubiri akenshi bikabaviramo nizindi ndwara zitandukanye ariko hari imiti igufasha kugabanya ibiro ndetse nibinure dore ko bakugira n’inama y’imirire wajya ufata, uhamagaye 0781529672 cg Watsp 0726341424 bagufasha.

    September 2017

Inzindi nkuru

Hoteli izakorerwamo ikirori cya Sex Island cyo gukora imibonano...

Ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Ukuboza 2018,nibwo abashinzwe gutegura ikirori...
14 December 2018 Yasuwe: 4688 0

Amafoto yaciye ibintu: Umugore yatunguye abantu baje mu bukwe bwe...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umugore wabyiniye ubukwe bwe...
14 December 2018 Yasuwe: 5133 0

Umugabo mugufi yakoranye ubukwe bwiza n’umugore umusumba [AMAFOTO]

Umugabo mugufi cyane muri Kenya witwa Cornelius Kibet,usanzwe ayobora...
14 December 2018 Yasuwe: 2890 0

Umugore yihinduye inzoka ngo ateze impanuka ya bisi yuzuye abagenzi

Umugore w’ umunya- Cote d’ Ivoire yihinduye inzoka ari muri bisi yuzuye...
14 December 2018 Yasuwe: 4799 0

Aya mafoto 11 numenya ibyayo buri imwe iragukora ku mutima

Aya mafoto akurikra yose ahishe ubutumwa butandukanye bukora muntu...
13 December 2018 Yasuwe: 4809 0

Umusaza w’imyaka 70 amaze gutakaza akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u...

Umusaza w’imyaka 70 witwa Eric Bell, ukomoka mu Bwongereza,umaze gutakaza...
13 December 2018 Yasuwe: 2130 0