skol
fortebet

Umugore wishyize telefone ya Samsung mu gitsina arishyuza Sumsung hafi miliyoni 2 z’ amadorali

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore wo mu mujyi wa Albuquerque, mu gihugu cya Mexique arishyuza sosiyete y’ itumanaho Samsung miliyoni 1, 8 by’ amadorali y’ Amerika nyuma yo kwinjiza telefone igendanwa mu gitsina cye ikamaramo amasaha 96.

Sponsored Ad

Salma Briant w’ imyaka 39 avuga ko byamutwaye $ 1,168,000 ngo iyi telephone ivemo. Ngo uyu mugore yasesetse telephone ya Samsung mu myanya ye y’ ibanga abisabwe n’ inshuti nk’ ikizami ariko ngo yayishyizemo arysosoyemo yanga kuvamo.

Briant yabwiye umucamanza Andrew Peterson ati "Nagira ngo numve uko bimera iyo telefone bayihamagaye irimo vibureri iri mu gitsina, mu rwego rwo kwishimisha ariko byambanye imyaku”

Umunyamategeko Jim McAfee yavuze ko umukiliya we yabanzwe kandi nta bwisungane afite bitewe n’ ishusho ya telephone.

Yagize ati "Samsung niyo yakoze amakosa kuko ntabwo yigeze iburira abantu uko byagenda igihe bashyira iyi telephone mu myanya y’ ibanga”

Samsung ntacyo iratangaza kuri iki kirego kuko umuvugizi wayo yavuze ko azagira icyo atangaza ariko bamaze kumvikana n’ uyu mugore.

Uruganda Apple narwo rwigeze guhura n’ ikibazo nk’ iki bitewe n’ umugabo wari wamize telephone 14 za Iphone ibyanyabutabire bya Mercure bibamo bikamugwa nabi.

Uyu mugabo yahawe indishyi z’ akababaro, uruganda rwa Apple rutegekwa kugaragaza ko ibikoresho rukora byagira ingaruka ku muntu igihe abiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa