Kigali

Umugore yabaye icyamamare ku isi yose kubera ukuntu yatabaye umwana wari ugiye guhanuka kuri Etaje

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 7692

Umugore wo mu gihugu cya Colombia yaciye ibintu ku isi hose kubera ukuntu yatabaye umwana we wari ugiye guhanuka ku igorofa rya kane ry’inzu ye abanje umutwe ubwo bari kumwe bari gusohoka muri elevator.

Amashusho yafashwe na CCTV mu gace kitwa elevator Medellin muri Colombia mu nyubako yitwa Laureles Colonial,yagaragaje uyu mugore ari gutabara umuhungu we mu buryo bw’igitangaza ubwo yamucaga mu rihumye bategereje umuntu ngo afungure umuryango waho bari bagiye mu igorofa rya 4.

Ubwo uyu mugore yari avuye muri elevator,yahise ajya gukomanga ku muryango umwe muri iyi nyubako ari kwitaba telefoni,umwana we amuca mu rihumy ahita ajya gukinira ku idirishya ryari hafi aho gusa yari agiye guhanuka ku ibaraza nyina ahita ahagoboka.

Uyu mwana yaguye ari gukubaganya ibyuma birinda abantu byo kuri iyi nzu niko gushaka kurenga agiye guhanuka hasi,nyina ahita amutabara.

Uyu mugore wari uri kuvugira kuri telefoni yabonye umwana we anyereye ahita yinaga cyane nk’umunyezamu niko kumufata amaguru yari asigaye aramukura amugarura muri etaje.Akimara kumugarura abantu benshi bahise bahurura baje kureba ibibaye babona n’uyu mugore w’intwari wari umaze gutabara uyu mwana we.

Benshi mu babonye aya mafoto batutse uyu mugore bamuziza kurangarira kuri telefoni akarekura uyu mwana we ukuboko bikaba byari bimuviriyemo urupfu.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo warwaye uburwayi bwatumye isura ye ibyimba igahinduka bidasanzwe...

Umugabo witwa Romulo Pilapil w’imyaka 56 yaciye ibintu hirya no hibo kubera...
17 July 2019 Yasuwe: 3342 0

Umugabo yaciye igitsina cya mugenzi we amuziza gutereta uwahoze ari umugore...

Umugabo witwa Alex Bonilla w’imyaka 49 ukomoka muri Leta ya Florida muri...
17 July 2019 Yasuwe: 1923 1

Emmanuel umusore w’imyaka 34 y’amavuko nyuma yo kubenga umukobwa arusha imya...

Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaga gusezerana...
16 July 2019 Yasuwe: 12626 1

Abana batatu batarengeje imyaka 15 bibye imodoka bafatwa bamaze kuyirenza...

Abana bane bafashe imodoka irimo amafaranga n’indobani maze, mu buryo...
16 July 2019 Yasuwe: 2657 0

Abanyamakuru bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa...

Abanyamakuru b’imikino bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa...
15 July 2019 Yasuwe: 3385 0

Umujura yagiye kwiba mu rusengero abuze icyo atwara asiga ibaruwa isaba...

Umujura ukomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo...
15 July 2019 Yasuwe: 2970 0