skol
fortebet

Umugore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yifotoje amaze kwica intare y’inkazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Franchesca Esplin w’imyaka 28 ukomoka muri leta ya Colorado muri US,yakoze agashya yifotozanya n’intare y’inkazi yari amaze kwicira mu misozi.

Sponsored Ad

Uyu muhigikazi kabuhariwe yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bibaza icyafashije uyu mugore kwica intare isanzwe izwiho ubukaka.

Mu irushanwa rikomeye ryo kwica intare ryabereye mu rubura rwo muri Colorado,uyu mugore witwa Francesca yarashe iyi ntare yo mu gasozi,arangije arayiterura ayifotorezaho.

Uyu mugore ufite umuryango yavuze ko yishimiye kuba yishe iyi ntare ndetse avuga ko aya marushanwa yitabiriye yamukoze ku mutima.

Yagize ati “Mwarakoze mwese abamfashije kwica iyi ntare,ntimwakumva ukuntu nishimye cyane.Ubu ndumva neza ukuntu aya marushanwa yo guhiga agira imbata umuntu.”

Abashinzwe kwita ku nyamaswa muri US, banenze cyane aba bantu bakora amarushanwa yo kwica intare aho babies abagome ndetse basaba Leta ko yabakurikirana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa