Kigali

Umugore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera selfie yifashe ari kumwe n’umugabo we yari amaze gutera icyuma [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 3761

Umugore w’Umurusiya witwa Olga Vaori w’imyaka 25,yaciye ibintu kuri instagram kubera selfie yifashe ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we,amaze kumutera icyuma mu nda ubwo barimo barwana.

Uyu mugore n’uwahoze ari umugabo we witwa Oleg Smirnov bakozanyijeho ubwo bari bamaze gufata ku gasembuye kabageze mu matwi,nibwo uyu mugore yamuteye icyuma yirwanaho ahita yifata selfie ayisangiza abamukurikirana.

Oleg Smirnov ukomoka mu gace ka Surgut yahise yandika kuri iyi foto ati “birasa n’aho ndi inyamaswa.”

Uyu mugore yabwiye polisi ko uyu wahoze ari umugabo we yarimo kumuniga nibwo yagize amahirwe asingira icyuma akimutera mu nda mu rwego rwo kwitabara.

Vaoli yahise ahamagara ubutabazi buraza bujyana uyu Oleg Smirnov kwa muganga hanyuma we atabwa muri yombi.

Urukiko rwemeje ko uyu Vaoli adakwiriye gufungwa kuko yateye uyu mugabo bari basangiye inzoga icyuma ari kwitabara ndetse akwiriye guhita afungurwa akajya kurera umwana w’imyaka 2 babyaranye.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa...

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi...
19 March 2019 Yasuwe: 906 0

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 5768 3

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 8022 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 4897 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 5112 1

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 7182 0