skol
fortebet

Umugore yaciye mu muhanda akuruye igitsina cy’umugabo we nyuma yo kumufata amuca inyuma [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Nigeria yariye karungu nyuma yo gusanga umugabo we ari gusambana n’undi mugore niko kumufata igitsina aragikurura bagenda inzira yose bafatwa amafoto.

Sponsored Ad

Uyu mugore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho yafashwe amashusho ari gukurura igitsina cy’umugabo we mu muhanda ubwo yari amaze kumufata ari gusambana n’undi mugore.

Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje,uyu mugore yakuruye igitsina cy’umugabo we ku karubanda agira ngo amuhe isomo ntazongere gutinyuka kumuca inyuma.

Mbere yo gukurura igitsina cy’umugabo we mu muhanda,uyu mugore yabanje kunigagura iharabara yafatanye umugabo we ndetse bombi abahata ibibazo bananirwa kubisubiza niko gukurura igitsina cy’umugabo we.

Umugore wafashwe ari gusambana n’umugabo w’abandi yitwa Carol Matanga ndetse yakubiswe bikomeye n’uyu mugore wari wariye karungu ubwo yageragezaga kumusobanurira ko yemeye gusambana n’uyu mugabo kubera ko atari azi ko ari ingaragu.

Uyu mugabo yagerageje kwiyaka uyu mugore we wari wamufashe igitsina biranga ahitamo kumukurikira inzira yose nk’ihene bakuruye mu kiziriko.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa