skol
fortebet

Umugore yafashwe ku ngufu ari mu birori byo kwizihiza isabukuru

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Igipolisi cyo mu gihugu cya Ecosse kirimo gushakisha abagabo babiri bakoreye ibya mfura mbi umugore wari mu isabukuru yaberaga i Glasgow mu gihugu cya Ecosse.

Sponsored Ad

Uyu mukenyezi w’imyaka 32 y’amavuko yafashwe n’umugabo umwe, hanyuma undi nawe aza amukorera ibya mfura mbi, ni mu gihe harimo haba igitaramo ahitwa Glasgow Green.

Ibyo byabaye hafi i saa yine z’ijoro ku munsi wo kuwa gatanu ubwo yari agiye kwihagarika mu kazu ka surwumwe kari hafi y’igice bakiniramo (scène).

Yagiye gutabarwa n’abandi bagabo batatu barimo bitambukira hafi aho, bahita bavuza induru, aribwo izo nkozi z’ibibi zahise ziruka zirahunga.

Umukuru w’Igipolisi, Sereja Euan Keil yagize ati: "Uwo mugore yarimo ajya mu bwiherero ahita afatwa n’umugabo umwe ahita amukururira inyuma y’akazu ka surwumwe,undi nawe amukorera ibya mfura mbi".

"Izo nkozi z’ikibi zahunze abandi bagabo batatu barimo bitambukira hafi aho bababonye bahita babavugiriza induru".

"Sinzi ko abo bagabo batatu bamenye ibyarimo biba, cyangwa niba bazi ko batabaye ibintu bitaraba nabi".

"Ni ngombwa ko tubashaka kuko ibyo babonye bishobora kudufasha gufata abakoze icyo cyaha".

Abateguye iyo sabukuru basohoye itangazo aho bavuga ko barimo bakora uko bashoboye kose mu gufasha abarimo bakora iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa