Kigali

Umugore yafungiranye abana be babiri bato mu nzu ajya gusambana agarutse asanga umwe yapfuye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 April 2019 Yasuwe: 5633

Umugore witwa Vladislava Trokhimchuk w’imyaka 23 ukomoka mu mujyi wa Kiev muri Ukraine yakoze amahano afungirana abana be babiri barimo umukobwa w’imyaka 3 n’umuhungu w’umwaka umwe mu nzu nta biryo abasigiye,asohokana n’umukunzi we,agarutse nyuma y’iminsi 9 asanga uyu mwana w’umwaka umwe yapfuye.

Uyu mugore yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana we w’umuhungu witwa Danill,nyuma yo kumuta mu nzu we na mushiki we nta byo kurya abasigiye.

Aba bana bato basigaye mu nzu bari kurya impapuro n’imyanda itandukanye kubera ko nyina atigeze agira icyo kurya abasigira ubwo yari agiye gusohokana n’umukunzi we bamaranye iminsi 9 yose.

Ubwo uyu mugore yagezwaga imbere y’urukiko yatunguye benshi ubwo yagaragaraga ari guseka ndetse avuga ko aticuza kuba yarasize aba bana mu nzu.

Umucamanza mukuru yavuze ko iyicarubozo uyu mugore yakoreye aba bana rimeze neza nk’iryakorewe abayahudi mu kigo bicishirijwemo inzara cya ’Auschwitz’.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yicishije inzara abana be kugira ngo azabafotore amafoto ayakwirakwize ku mbuga nkoranyambaga asaba inkunga.

Uyu mugore yiswe sekibi kubera ubu bugome bukomeye yakoreye abana be,byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.




Uyu mugore yafungiranye abana be 2 mu nzu nta biryo abasigiye ajya kumara iminsi 9 aryoshya n’umukunzi we

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujura yagiye kwiba mu rusengero abuze icyo atwara asiga ibaruwa isaba...

Umujura ukomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo...
15 July 2019 Yasuwe: 1886 0

Umusore n’umukobwa baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze bari...

Umuhungu n’umukobwa baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto...
15 July 2019 Yasuwe: 3964 0

Umugabo wifashe amashusho ari gusambanya umwana we w’umwaka umwe yakatiwe...

Umugabo witwa James Lockhart w’imyaka 31 ukomoka ahitwa Bradenton muri Leta...
15 July 2019 Yasuwe: 2186 0

Umugore yafashwe ku ngufu ari mu birori byo kwizihiza isabukuru

Igipolisi cyo mu gihugu cya Ecosse kirimo gushakisha abagabo babiri...
15 July 2019 Yasuwe: 3190 0

Pasiteri yariwe n’intare nyuma yo kwirarira ku bayoboke be ko afite imbaraga...

Pasiteri akaba n’umuhanuzi witwa Alec Ndiwane ukuriye itorero rya Zion...
14 July 2019 Yasuwe: 10332 1

Amayeri Ronaldinho yakoreshaga kugira ngo ashimishe abagore be babiri...

Kabuhariwe Ronaldinho wamamaye mu ikipe ya FC Barcelona kubera amacenga...
13 July 2019 Yasuwe: 7411 0