skol
fortebet

Umugore yafunzwe azira gufatwa ari gukorakora imyanya y’ibanga y’inkende

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunya Misirikazi witwa Basma Ahmed w’imyaka 25 yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 azira gufatwa amashusho ari gukorakora imyanya y’ibanga y’inkende mu Ukwakira uyu mwaka.

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu mujyi witwa Mansoura rwakatiye Basma iki gihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugaragaza imyitwarire idahwitse ku karubanda no guhohotera inyamaswa.

Umucamanza witwa Al Ahram yavuze ko iyi video y’amasegonda 90 yafashwe uyu mugore yakwirakwiriye hirya no hino ndetse no mu banyeshuli bakiri bato ariyo mpamvu uyu mugore yahanwe kubera iki gikorwa kigayitse yagaragaye ari gukora.

Aya mashusho yagaragaje uyu mugore ari guseka ubwo yakorakoraga imyanya y’ibanga y’iyi nkende aho bagurishiriza inyamaswa hitwa Nile Delta byatumye yamaganwa na benshi bavuga ko iyo mico idakwiriye umugore w’umusilamu.

Basma yavuze ko yakoze ku myanya y’ibanga y’iyi nyamaswa atagamije kuyihohotera ndetse yatunguwe n’uko yabyakiriye aho yemeje kandi ko aya mashusho yashyizwe hanze atabizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa