skol
fortebet

Umugore yafushye amena amazi ashyushye ku mugabo we inda yose irashya [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Richard Mwanza Jr usanzwe ari umuhungu w’umuyobozi mukuru w’ikigo cya Zambia gishinzwe itangazamakuru, ZNBC,yahuye n’uruva gusenya umugore we amumenaho amazi ashyushye cyane,inda ye yose irashya,amuhoye gutaha nijoro.

Sponsored Ad

Uyu mugore wa Richard yashinje umugabo we kumuca inyuma cyane ko yari yatashye nijoro,niko kumumenaho amazi yari yatetse,inda ye irashya irakongoka.

Richard Mwanza ari mu bubabare bwinshi ku bitaro nyuma yo gumenwaho aya mazi ashyushye n’umugore we bamaze imyaka 4 babana ndetse bafitanye abana 2.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 04 Mata 2019,nibwo umugore wa Richard Mwanza yamumenyeho amazi abitewe no gufuha.

Uyu mugore yategereje Richard Mwanza watashye igicuku,niko kumutuka cyane amubwira ko avuye mu bagore,arangije ajya kuzana amazi yari yashyuhije niko kuyamumenaho,inda ye irashya.

Nyuma yo kumumenaho aya mazi,uyu mugore yahise ahunga,polisi iri kumushakisha uruhindu ngo imufunge.

Richard Mwanza asanzwe ari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Lusaka ndetse abamuzi bavuze ko asanzwe akunda abakobwa cyane.


Ibitekerezo

  • yamaze ayamumenaho yishoraga mu bagore atamusize, murugo azareke kongera gushaka agume yibereye indaya naho ubundi ubutaha azamumena amavuta yatogose mumaso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa