Kigali

Umugore yahanutse avuye kuri etaje ya 27 ari kwifata selfie[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 2321

Umugore witwa Sandra Manuela Da Costa Macedo witwa 27,ukomoka muri Portugal,yababaje benshi kubera amashusho yagiye hanze ari guhanuka mu kirere avuye kuri etaje hejuru ubwo yarimo agerageza kwifata Selfie.

Uyu Sandra wari ugiye kuba muri Panama nka mwarimu,yababaje benshi cyane nyuma yo kumenyekana ku isi yose bitewe n’amashusho yafashwe ari mu kirere ahanutse kuri etaje ndende.

Ubwo yari muri etaje ya 27,Sandra yashatse kwifata selfie nziza niko kunyerera ahanuka ku ibaraza yari ahagazeho,amanuka nk’ibuye yitura hasi, ahita apfa.

Uyu mugore yafashwe amashusho n’abantu bari mu yindi nzu ubwo yahanukaga kuri iyi nyubako ndende yo muri panama,bahita bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Sandra yari umubyeyi w’abana 2,yari mu nyubako yitwa Luxor Tower ikunzwe cyane ndetse iherereye ahitwa El Cangrejo muri Panama.

Abubatsi bari hafi bavuze ko ubwo uyu mugore yahagararaga kuri iri baraza ku munsi w’ejo mbere y’uko ahanuka,bamubujije ariko ntabumve.

Muri aya mashusho yashyizwe hanze humvikanye abantu bari gusakuza bati “Ni umusazi,araguye,murebe.”

Sandra wapfuye ku munsi w’ejo saa yine z’amanywa muri Panama,yiyongereye ku bandi bantu 259 bivugwa ko bapfuye hagati y’Ukwakira 2011 kugeza mu Ugushyingo 2017.





Sandra wahanutse kuri etaje ya 27

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba umugabo wo muri Namibia waciye ibintu hose bitewe n’uburyo yamenyeranye...

Mu gihugu cya Namibia hari umugabo w’ imyaka 39 wamenyeranye n’ inyamaswa z’...
23 May 2019 Yasuwe: 2711 0

Umugabo yarusimbutse nyuma yo kuraswa umwambi mu mutima urawahuranya

Umugabo ukomoka mu butaliyani warashwe umwambi ukahuranya umutima,yarokotse mu
22 May 2019 Yasuwe: 3833 2

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kurangiriza muri kaminuza yakozemo igihe...

Umunya Nigeria witwa Lukhanyo Mafu yavugishije benshi ku mbuga...
22 May 2019 Yasuwe: 3993 1

Imbwa yababaje benshi kubera ukuntu yanze kuva ku muryango w’ishuli shebuja...

Imbwa yo mu gace ka Pampanga muri Philippines yaciye ibintu ku mbuga...
22 May 2019 Yasuwe: 4789 1

Reba umugore washingiranywe n’ikiraro cy’amadayimoni akanacyambika impeta...

Jodi Rose ukomoka muri Australia yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma...
21 May 2019 Yasuwe: 4654 0

Umugore washyingiranywe n’ikiraro yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...

Umugore ukomoka muri Australia witwa Jodi Rose wivugira ko yashyingiranywe...
20 May 2019 Yasuwe: 5109 1