skol
fortebet

Umugore yahiriye mu nzu agerageza gukiza uruhinja rwe

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Umugore wari utuye mu gace ka Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahiriye mu nzu agerageza gukiza uruhinja rwe, ni nyuma y’uko inzu barimo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Shelby Carter w’imyaka 21 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yari atuyemo yapfuye. Ibi byabaye Kuwa Mbere w’icyumweru gishize, ubwo uyu mugore yabonaga inzu ye yabagamo we n’umuryango we ifashwe n’inkongi y’umuriro.
Icyo gihe, uyu mugore [Carter] yari yiriwe mu rugo wenyine we n’umwana we wa mbere wari umaze ibyumweru bibiri (...)

Sponsored Ad

Umugore wari utuye mu gace ka Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahiriye mu nzu agerageza gukiza uruhinja rwe, ni nyuma y’uko inzu barimo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Shelby Carter w’imyaka 21 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yari atuyemo yapfuye. Ibi byabaye Kuwa Mbere w’icyumweru gishize, ubwo uyu mugore yabonaga inzu ye yabagamo we n’umuryango we ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Icyo gihe, uyu mugore [Carter] yari yiriwe mu rugo wenyine we n’umwana we wa mbere wari umaze ibyumweru bibiri avutse.Nyuma yo kubonaka umuriro wafashe inzu ye, yashatse uko akiza umwana we byihuse, amushyira mu gakapu kagenewe gukiza abana (Car seat) amunaga hasi.

Akimara kunaga umwana we hasi,umuriro wabaye mwinshi uramusitara abura uko asohoka apfira mu nzu.Umurambo we waje gusangwa mu nzu hejuru wahiye.Umwana we bamusanze hasi akiri muzima.

Ikinyamakuru KTLA cyanditse ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyo nkongi gusa ko iperereza rigikomeje.Uyu mugore yashimwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bamushira ubitwari yagize bwo kwitangira umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa