skol
fortebet

Umugore yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kongeresha ikibuno cye

Yanditswe: Saturday 31, Mar 2018

Sponsored Ad

Umugore w’Umwongereza witwa Jade Stafford w’imyaka 25 yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu bitaro byo muri Turkiya ashaka kongeresha ikibuno cye ngo amere nka Kim Kardashian,birangira ahakuye uburwayi bukomeye.
Jade yahuye n’uruva gusenya kubera kwifuza ikibuno nk’icya Kim Kardashian
Uyu mugore yishyuye ibihumbi 3 by’amapawundi yerekeza muri Turkiya kugira ngo bamwongerere ikibuno cye,gusa yari apfiriye ku iseta ubwo umuganga yamukoreraga ibyo yasabye bikarangira bamuhaye ibinini (...)

Sponsored Ad

Umugore w’Umwongereza witwa Jade Stafford w’imyaka 25 yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu bitaro byo muri Turkiya ashaka kongeresha ikibuno cye ngo amere nka Kim Kardashian,birangira ahakuye uburwayi bukomeye.

Jade yahuye n’uruva gusenya kubera kwifuza ikibuno nk’icya Kim Kardashian

Uyu mugore yishyuye ibihumbi 3 by’amapawundi yerekeza muri Turkiya kugira ngo bamwongerere ikibuno cye,gusa yari apfiriye ku iseta ubwo umuganga yamukoreraga ibyo yasabye bikarangira bamuhaye ibinini bimugabanyiriza ububabare.byamugizeho ingaruka zikomeye nyuma.

Muganga yahaye uyu mugore ibinini bimufasha gukira ndetse amusaba kuruhuka iminsi 7 ariko ntiyabyubahiriza byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya yarwaye umutima ndetse ibihaha bidakora neza abwirwa ko imiti yahawe yashoboraga guhagarika umutima.

Benshi mu bagore bakomeje kwifuza imiterere nk’iya Kardashian

Uyu mugore yagaragaje amafoto y’ububabare yahuye nabwo nyuma yo kwibagisha yongeresha ingano y’ikibuno cye aho imitima yahawe yamugizeho ingaruka zirimo kugira ibisebe mu gatuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa