skol
fortebet

Umugore yakatiwe imyaka 6 kubera ubutumwa yanditse atwaye imodoka

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Riyadh ufite imyaka 28 y’ amavuko urukiko rwo mu gihugu cya Arabia Soudite rwamukatiye gukubitwa ibiboko 1000 akanafungwa imyaka 6 azira ko yanditse ubutumwa kuri telefone kandi atwaye imodoka.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Gulf News Herald cyatangaje ko uyu mugore yagonze imodoka y’ umwe mu bakomoka mu muryango w’ ubwami bwa Arabia Soudite utatangajwe amazina.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye yewe nta n’ umuntu wayikomerekeyemo uretse ko iyo modoka y’ ibwami yangiritse nabyo bitari cyane.

Umucamanza Al-Manar yategetse ko uyu mugore agomba guhanishwa ibiboko 1000 n’ igifungo cy’ imyaka 6 kugira ngo bibere isomo abandi bagore bamenye ko bagomba kwirinda kurangarira muri telefone igihe batwaye imodoka.

U Rwanda ruherutse kuzamura amande acibwa umuntu ufashe arimo kuvugira kuri telefone atwaye imodoka agera ku bihumbi 100 avuye ku bihumbi 10 mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa no kuba abashoferi hari igihe barangarira muri telefone.

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2018 nibwo abagore bo muri Arabia Soudite bemerewe ko bashobora gutwara imodoka, maze muri Kanama uyu mwaka abagore bo muri Arabia Soudite batangira gutwara imodoka.

Inzobere mu by’ imitekerereze ya muntu Dr. Abdallah al-Fakah ivuga ko abagore badafite ubushobozi bungana n’ ubw’ abagabo mu bijyanye no kuyobora imodoka mu muhanda kuko abagore bagira amaragamutima menshi ashobora kugera aho ateza impanuka.

Yagize ati “Ubushobozi bw’ ubwenge bw’ abagore bungana n’ ubw’ ingamiya. Ibi byagaragajwe n’ ubushakashatsi bwakozwe n’ abaganga. Njye ntabwo nshigikiye ko abagore batwara imodoka kuko byaba bibi cyane mu muhanda”

Igihugu cya Arabia Soudite mu mezi abiri ashize nibwo abagore batangiye gutwara imodoka, umubare w’ abagore batwara imodoka muri iki gihugu uracyari muto cyane.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biza imbere mu isi mu kubahiriza ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore. Umubare w’ abagore bitwara mu modoka ntabwo ari muto cyane ugereranyije n’ abagabo bitwara.

Ariko iyo bigeze mu gutwara imodoka nk’ akazi ko gutwara amagenzi mu matagisi usanga ijanisha rinini rigaragaza ko tagisi zitwarwa n’ abagabo kurusha abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa