skol
fortebet

Umugore yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umugabo bari bamaze imyaka 5 batandukanye

Yanditswe: Friday 02, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Kelly Hope yakoze igikorwa cyiza kidakunze gukorwa na benshi mu bantu,ubwo yemeraga guha impyiko uwahoze ari umugabo we witwa Dan Pyatt bari bamaze imyaka 5 batandukanye.

Sponsored Ad

Uyu Pyatt wari urembye cyane akeneye uwamuha impyiko,yatanze itangazo asaba umugiraneza wamufasha hashira umwaka nta n’umwe uramureba n’irihumye.

Ubwo yari ategereje gupfa,yatunguwe n’uwahoze ari umugore we Hope amubwira ko yiteguye kumuha impyiko ubuzima bwe burongera buragaruka.

Mu gihe benshi bacana umubano burundu n’abo bashyingiranywe,Hope we yakomeje gukurikirana ubuzima bw’uyu wahoze ari umugabo we ariyo mpamvu yaje kumufasha.

Aba bombi bakomeje kuba inshuti kubera ko bari bafitanye abana,birangira uyu mugore Hope yiyemeje kumuha impyiko ubwo ize zombi zari zarangitse cyane abaganga bakamutegeka kuzisimbuza.

Hope wamaze igihe ategereje ko Pyatt yabona umuha izi mpyiko akabura,yiyemeje kumuha imwe gusa ahura n’imbogamizi y’uko ubwoko bw’amaraso yabo butari buhuje.

Hope yagize ati “Pyatt yarambwiye ati “Ntabwo ngusaba ngo ubikore,ndamusubiza nti “Ntabwo wabinsabye n’umwanzuro wanjye.Nzi ibibazo bishobora guteza ariko nemeye kuzabyakira.Nubwo tutakiri kumwe,sinakwemera ko abana banjye babaho badafite se.Dan afite imyaka 44 aracyafite byinshi byo gukora.”

Uyu mugabo n’umugore bakundanye bafite imyaka 18 bakaza gushyingiranywa nyuma y’imyaka 13,baje gutandukana bitewe n’uko batahuzaga ku myanzuro yo mu muryango bituma bafata umwanzuro wo guhita batandukana ibintu bitaraba bibi cyane.

Ibitekerezo

  • HAHIRWA ABAGIRA IMUWE KUKO NABO BAZAZIGIRIRWA MURAKOZE KUMAKURU MUTUGEZAHO

    Utanze inkuru abagomba gusobanura neza, sugupfa kuvuga gusa yamuhaye impyiko ! !ahandi ngo habayemo imbogamizi zuko badahuje amaraso, usoma,ntagisonutse amenya mo, amahrerezo nayahe !!byrangiye bite!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa