Kigali

Umugore yakubise abana be abakuramo n’inzara kugira ngo yemeze umukunzi we mushya ko amukunda

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 3295

Umugore witwa Jennifer Marisol w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya mexico yatunguye benshi ubwo yakubitaga abana be batatu akabagira intere yarangiza akabakuramo inzara kugira ngo yemeze umukunzi we mushya ko amukunda kubarusha.

Uyu mugore watawe muri yombi na Polisi,yafashe umwanzuro w’ubugome wo gukubita abana be,anbakuramo inzara z’amano kugira ngo yereke umukunzi we mushya ko amukunda birenze.

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi nyuma y’aho polisi iboneye aya mahano ye,ahita ajya gufungirwa ahitwa Ecatepec mu mujyi wa Mexico.

Umugabo witwa Alberto wabyaranye aba bana 3 na Jennifer yavuze ko n’uyu mukunzi we yabigizemo uruhare kuko bafatanyije guhohotera aba bana.

Yagize ati “Ndashaka ko mumpa ubufasha bw’abana banjye 3 barimo Guillermo w’imyaka 9, Samanta w’imyaka 7 na Melissa w’umwaka 1 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iry’umubiri.”

Uyu mugabo niwe wagaragaje uburyo uyu wahoze ari umugore we yakubise ibipfunsi abana be ndetse akanabakuramo inzara.

Ibinyamakuru byo muri Mexico byavuze ko aba bana bahawe se ubabyara mu gihe uyu mugore uvuga ko uyu mugabo yamutanye abana ntamuhe indezo yatawe muri yombi.



Jennifer yakubise abana be ndetse abakuramo inzara kugira ngo ashimishe umukunzi we Jose Omar Trujillo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ibi byose ni ingaruka z’ubusambanyi.Nta musambanyi ushobora kugira amahoro:Bituma abantu biyahura,bicana,bakuramo inda,basenya ingo,etc...Nyamara bakabyita "gukundana".Imana yaduhaye amategeko ku nyungu zacu nkuko Yesaya 48:18 havuga.Isi ifite ibibazo byinshi kubera abantu banga kumvira Imana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 212 0

Abapadiri basomeye muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya bambaye...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 993 0

Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera...

Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye benshi, ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 4113 0

Umukobwa Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza cyarwariye indege...

Igikomangoma Harry cyishimiye ko giheruka kwibaruka umwana w’umuhungu witwa...
16 June 2019 Yasuwe: 5156 1

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu...
16 June 2019 Yasuwe: 5738 0

Polisi yabohoje abana b’abakobwa 18 bari barashimuswe n’umuhanuzi 9 muri bo...

Polisi yo mu gace ka Donda T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi...
15 June 2019 Yasuwe: 7464 0