skol
fortebet

Umugore yakubise mudasobwa mu mutwe w’umukunzi we amuziza kurangarira undi mukobwa bari kumwe mu ndege [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika yariye karungu ubwo umukunzi we yari arangariye undi mukobwa bari kumwe mu ndege niko gufata mudasobwa ayimukubita mu mutwe iramenagurika.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugore yari kumwe n’umukunzi we mu ndege berekeza mu mujyi wa Los Angeles bavuye i Miami,yabonye yamubonye arangariye undi mukobwa bari kumwe niko gufata Laptop ayimukubita mu mutwe induru ziravuga.

Mu mashusho yashyizwe kuri You Tube kuwa mbere w’iki cyumweru yagaragaje uyu mugore ari guteza akavuyo mu ndege avuza induru ati “Uracyakomeje kurangarira abandi bagore”,niko kumutuka ibitutsi by’urukozasoni.

Uyu mugore yihanijwe n’abashinzwe umutekano gukomeza kuvuga amagambo y’urukozasoni kubera ko mu ndege harimo abana benshi arababwira ati ndabizi ko abana barimo,nabo arabatuka.

Uyu mugore wateje akavuyo mu ndege nyuma yo gukubita uyu mukunzi we mudasobwa,yahise yongera kumwadukira amukubita ibipfunsi.

Polise yo muri Miami yavuze ko uyu mugore yitwa McLemore mu gihe uyu mukunzi we azwi nka momo.

Ubuyobozi bw’iyi ndege ya kompanyi American Airlines yavaga Miami yerekeza Los Angeles bavuze ko aba bagenzi bahise bakurwa mu ndege nyuma yo kubangamira abandi.




Ibitekerezo

  • Abagore hafi ya bose bafuhira abagabo babo.This is natural kandi byerekana ko agukunda.Icyo Yesu yatubujije ni "gukomeza kureba umugore" wifuza ko muryamana.Kubera ko Gusambana ari kimwe mu byaha bizabuza billions/milliards z’abantu kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa