skol
fortebet

Umugore yakubiswe inkoni 48 kugirango azabone umugabo umurongora

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Nigeria umugore witwa Josephine yakubiswe inkoni 48 kugirango azabone umugabo . Ngo ni nyuma yuko uyu mugore yabenze abagabo benshi ndetse bamwe muribo akaba yaranabakubise abaziza ko bamutereta kandi atabakunda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri 07 Kanama 2018 . Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho atandukanye agarazaga umugore witwa Princess Josephine Uloma w’imyaka 39 y’amavuko wakubiswe inkoni 48 azira kuba yarabenze abagabo benshi bifuzaga kumwambika impeta we akabyanga.

Uyu mukobwa ubusanzwe utuye mu gace ka Orlu muri Imo mu nyengero z’umujyi w Lagos yatangaje ko ku myaka ye 18 yarwanye n’abagabo benshi bapfa ko bamutereta kandi atarageza igihe cyo kurongorwa aho yatekerereje Pasiteri ibihe bibi yanyuzemo pastier akamubwira ko bitewe n’igihano yakoze ko nawe akwiye kuryama hasi agakubitwa inkoni zingana na nyinshi ziri muzo yakubise abagabo bashakaga kumutereta mu rwego rwo kugirango azabone umugabo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa yakubiswe inkoni 28 agasaba ko izindi yazikubitwa bucyeye kuko amarira yo yari yamaze kumushiramo ahubwo asigaranye uburibwe.

Biteganyijwe ko uyu mugore azakubitwa inkoni 48 kugirango ababarirwe ibyaha bye abone umugabo nkuko Pasiteri yabimubwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa