skol
fortebet

Umugore yamize ipaki y’ibinini ayimarana iminsi 17 mu muhogo

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore wo muri Irlande y’Amajyaruguru yahuye n’uruva gusenya ubwo yamiraga ipaki y’ibinini byitwa Tramadol ayimarana iminsi 17 yaranze kuva mu muhogo gusa yaje kuvurwa n’abaganga.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumira aka gapaki k’ibinini,uyu mugore w’imyaka 40 yatangiye kumererwa nabi kubera ko kahagamye mu muhogo bimuviramo kumara iminsi 17 arwaye.

Uyu mugore utavuzwe amazina,yamize aka gapaki atabishaka karamuhagama kuko nyuma yo kujya kwa muganga bagashatse mu byuma bakakabura,amara iminsi 17 avurwa birangira ibitaro byitwa Royal Victoria Hospital biherereye ahitwa Belfast.

Nyuma yo kumira aka gapaki, uyu mugore ntiyashoboye kongera kumira ibyo kurya ndetse yahise aremba cyane .

Nyuma y’iminsi itanu yamaze yitabwaho n’abaganga,uyu mugore yarashyize arakira, aka gapaki bakamukuramo



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa