skol
fortebet

Umugore yarize ayo kwarika ubwo yamenyaga ko umugabo we amaze gusambana n’abagore 341 nyuma y’uko bashyiranwe

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Brandi Maxiell w’imyaka 35 yaririye imbere y’abanyamakuru ubwo yamenyaga ko umugabo we amaze kumuca inyuma ku bagore 341 nyuma yo gusezerana imbere y’Imana no mu mategeko.

Sponsored Ad

Uyu mugore yaririye kuri Televiziyo ubwo yamenyaga neza ko umugabo we Jason Maxiell wahoze akina Basketball mu ikipe ya Detroit Pistons muri NBA, bamaze imyaka 8 babana,amaze kuryamana n’abagore 50 batandukanye nyuma y’uko bakoze ubukwe.

mu kiganiro Jason yagiranye n’umunyamakuru Iyanla Vanzant yamubwiye ko yaryamanye n’abagore 341 nyuma yo gushyingiranwa n’uyu mugore we bamaze imyaka 8 babana.

Yagize ati “Maze kuryamana n’abagore 341 kandi muri iyi minsi n’ikintu cyoroshye gukora.Sinavuga ko hari icyo nashakaga mbikora gusa naryamanye nabo.”

Umugore we Brandi yabwiye uyu munyamakuru ko we kuva yavuka yaryamanye n’abagabo 8 gusa ariko yatunguwe no kumva umugabo we yararyamanye n’abagore 341 mu gihe gito.

Uyu mugore yavuze ko ababanwe n’ukuntu umugabo we yamuciye inyuma gusa we agomba gukora uko ashoboye akarera umwana w’imyaka 6 bafitanye bityo akazamubera umufasha wo kwamagana ibikorwa bya se.



Brandi yatunguwe n’ukuntu umugabo we Jason amaze kumuca inyuma aryamana n’abagore 341

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa