skol
fortebet

Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Jayanthi w’imyaka 45 ukomoka mu Buhindi yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kuruma igitsina cy’umugabo we Senthamarai,akagikuraho bimwe mu bice byacyo,akimara kumufata ari kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Uyu mugore ukomoka mu karere ka Vellore MU Buhindi afunzwe ashinjwa icyaha cyo gushaka kwica umugabo we nyuma yo kumusanga ari kumwe n’undi mugore bameze nk’abari gusambana ahita amuruma igitsina akuraho ibice bikigize.

Jayanthi yavuze ko yababajwe n’imyitwarire y’umugabo we,wamusize mu buriri saa saba z’ijoro ajya kuryamana n’iri habara rye,biza kumwanga aramukurikira asanga asanga bari gukorakorana nk’uko abagiye gusambana babigenza niko kumuruma igitsina.

Uyu mugabo yahise avuza induru abantu barahurura bamujyana ku bitaro bya Chennai igitaraganya ari kuvirirana cyane ko bimwe mu bice by’igitsina cye byari byavuyeho.

Uyu mugore yahise ahunga gusa agira ibyago polisi ikurikirana telefoni ye iramufata imujyana kumufungira muri gereza y’abagore ya Vellore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa