skol
fortebet

Umugore yarutse igikeri ubwo umuhanuzi yamusengeraga ashaka kumukiza ubusinzi bukabije bwari bwaramubase

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yarukaga igikeri umuhanuzi ukomeye muri iki gihugu ari kumusengera ngo acike ku ngeso y’ubusinzi yari imaze imyaka 19 yaramubase.
Ubwo uyu mugore witwa Annah Maluleka yari amaze gusengerwa n’umuhanuzi ukomeye muri Afurika y’Epfo,yageze mu rugo afatwa n’isesemi araruka cyane bigera ubwo aruka n’igikeri.
Umubyeyi wa Anna witwa Joyce yashimye Imana cyane kuba uyu mwana we w’imyaka 32 yasengewe akaba (...)

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yarukaga igikeri umuhanuzi ukomeye muri iki gihugu ari kumusengera ngo acike ku ngeso y’ubusinzi yari imaze imyaka 19 yaramubase.

Ubwo uyu mugore witwa Annah Maluleka yari amaze gusengerwa n’umuhanuzi ukomeye muri Afurika y’Epfo,yageze mu rugo afatwa n’isesemi araruka cyane bigera ubwo aruka n’igikeri.

Umubyeyi wa Anna witwa Joyce yashimye Imana cyane kuba uyu mwana we w’imyaka 32 yasengewe akaba agiye kuva muri ubu bubata bwamugize karande.

Nkuko ikinyamakuru Daily Sun cyabitangaje,uyu mugore Annah Maluleka yarahindutse cyane nyuma yo gusengerwa ku cyumweru ngo akire ubusinzi bikarangira arutse igikeri.

Anna yagize ati “Nararutse cyane mu kadobo,ndebye nsanga narutse n’igikeri.Nabibwiye Mama agira ngo ndamubeshya,akibonye yaramfashe ansubiza ku rusengero.”

Uyu muhanuzi yabwiye Anna ko iki gikeri ari ingaruka yatewe n’inzoga yari amaze imyaka 19 anywa ku bwinshi.


Igikeri Anna yarutse ubwo yasengerwaga ngo acike ku businzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa