skol
fortebet

Umugore yashenguwe n’urupfu rw’umwana we wamupfiriye mu biganza yasinziriye mu ntebe

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Sponsored Ad

Chelsea Love yatangaje uko umwana we yamupfiriye mu biganza yasinziriye mu ntebe.Uyu mugore w’imyaka 24,yavuze ko yashyize mu gituza uyu mwana bikarangira agatotsi kamwibye yakanguka agasanga uyu mwana we yitabye Imana.

Umugore witwa Chelsea Love yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umwana we w’umuhungu witwa Leo wamupfiriye mu biganza umwaka ushize, ubwo yasinziriraga mu ntebe amufite yakanguka agasanga yashyizemo umwuka.

Uyu mugore w’umwongereza yafashwe n’agatotsi afashe uyu mwana we wari umaze iminsi 8 avutse mu biganza, maze mu kubyuka asanga uruhu rwe rwahindutse dore ko aka gatotsi kamwibye yicaye mu ntebe zo mu nzu ye niko kwerekeza kwa muganga asanga byarangiye kare.

Uyu mugore aganira n’itangazamakuru yavuze ko yabonye umwana asinziriye,yigira inama yo kumuterura akamushyira mu gituza,nawe aza gufatwa n’agatotsi aho yakangutse agasanga yapfuye.

Uyu mubyeyi yavuze ko kuba uyu mwana we yarapfiriye mu biganza bye nta muntu ukwiye kumurenganya kuko ibyamubayeho ntawe bitabaho.

Ubwo uyu mwana yasuzumwaga ngo barebe icyamuhitanye, abaganga basanze ubwonko bwe bwarangiritse bitewe no kunanirwa guhumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa