skol
fortebet

Umugore yashyize hanze amashusho ari kubyara mu rwego rwo gushaka abamukurikirana kuri You Tube

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunya Australia witwa Sarah Stevenson yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa You Tube ari kubyara mu rwego rwo gushaka abamukurikira.

Sponsored Ad

Uyu mugore usanzwe akunda gusangiza amashusho atandukanye abantu kuri You Tube,yigaruriye imitima ya benshi nyuma y’aya mashusho agaragaza urugendo rwe rwo kubyara amaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe kitageze ku Cyumweru.

Muri aya mashusho uyu mugore yashyize hanze,yagaragaje urugendo rwe rwo kubyara ndetse n’ibitagakwiriye kujya hanze yabigaragaje kuri You Tube.

Sarah Stevenson w’imyaka 26 wiyise ’Sarah’s Day ku rukuta rwe rwa You Tube,yashimiwe na benshi mu bafana be kuri You Tube kubera ko yaberetse urugendo rukomeye umubyeyi acamo kugira ngo abashe kubyara.

Uyu mugore yagiye mu bitaro kuwa 26 Werurwe uyu mwaka aho yagaragaje amashusho yose y’inzira ikomeye yahuye nayo mu masaha 30 yamaze ari kubyara.

Sarah yabwiye abamukurikira kuri You Tube ko azakomeza kubereka imikurire y’umwana we yabyaye .


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa